English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma yo gutsinda Mukura VS, Rayon Sports yongeye kunyeganyeza inshundura za AS Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma  yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1, yongeye gutsinda ikipe ya AS Kigali 1-0 mu mikino ya gishuti, uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024 ubera kuri Kigali Pele Stadium.

Emmanuel Arnold Okwi, Ngendahimana Eric na Akayezu Jean Bosco bari hejuru cyane muri uyu mkino banaremye ubujyo bwashoboraga kubyara igitego ariko kubw’amahirwe make  umupira ugonga umutambiko w’izamu.

Ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe n’umunya Senegal Omar Gning, bwari buhagaze neza  cyane kubera imipira bagaruraga yashoboraga kubyara igitego.

Ikipe ya Rayon Sports nayo yanyuzagamo igasatira binyuze ku mwataka wayo Adama Bagayogo ukomoka muri Mali ndetse n’abandi bakinyi bakina basatira.

Adama Bagayogo byamusabye iminota 22 ngo atere ishoti jyashoboraga kubyara igitego gusa umupira ugonga igiti cy’izamu, abakunzi ba Rayon Sports basaga nk’abakonje batangiye kuzamura murere bavuza ingoma, barafana umurindi uba mwinshi  muri Stade, abakinnyi nabo batangira gusatira izamu jya AS Kigali.

Ku munota wa 25 Rayon Sports yongeye kunyereza agapira mu rubuga rw’amahina rwa AS Kigali nuko Serugogo Ali Omar atanga umupira kwa Fall Ngagne ukomoka muri Senegal, atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Rayon Sports ikimara kubona igitego cya mbere, abakinnyi bayo bakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali, ari na ko abafana bayo bari bari kuri Kigali Pele Stadum bari bayishyigikiye mu mwihariko w’amashyi yabo.

Kubura igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa AS Kigali, kurata ibitego byinshi ku ruhande rwa Rayon Sports ni byo byasoje igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa AS Kigali.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe itangira kotsa igitutu mu izamu rya AS Kigali, gusa igitego cya kabiri kiguma kubura.

Amakipe yombi yagumye kugerageza amashoti ya kure ariko amahirwe yo kubona igitego cya mbere ku ruhande rwa AS Kigali biranga arabura, ari na ko igitego cya kabiri muri Rayon Sports byari byanze.

Abari kuri Kigali Pele Stadium bagumye kuryoherwa n’ibirori bya Rayon Sports kuko umunya Senegal Fall Ngagne yari ari gucenga abakinnyi ba AS Kigaki bakumbagaye.

Ku munota wa 75 Rayon Sports yahushije igitego kidahushwa nyuma y'uko Fall Ngagne yasigaranye n'umuzamu Adolphe akananirwa kumutsinda igitego, umupira usubiye kwa Fiston awuteye n'umutwe izamu rirangaye umupira ujya hanze y'izamu.

Iminota 90 isanzwe yarangiye bikiri igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali, umusifuzi yongeraho iminota itanu. Ku munota wa 90+3 Iyabivuze Osee yatsinze igitego cya AS Kigali, umusifuzi aracyanga ariko ntiyabyemeranyaho n'abari kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino warangiye AS Kigali ibuze igitego cyo kwishyura nuko Rayon Sports yegukana intsinzi ityo. Gutsinda uyu mukino byatumye abakunzi ba Rayon Sports babona ko ikipe yabo imeze neza cyane ko mu minsi ishize bari baherutse kwisasira Mukura mu mukino wa gicuti.



Izindi nkuru wasoma

Senateri Uwera Pélagie yongeye gusekerwa n’amahirwe atorerwa kuba muri Sena ya PAP.

Fatakumavuta yabaye sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Dr. Thierry amushyize ku karubanda

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

UEFA Champions League yongeye yagarutse

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-12 19:51:28 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yo-gutsinda-Mukura-VS-Rayon-Sports-yongeye-kunyeganyeza-inshundura-za-AS-Kigali.php