Nyuma y’imyaka itanu, ubutabera butanze umwanzuro ukakaye ku rupfu rwa Pop Smoke.
Urukiko rwo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye Corey Walker igifungo cy’imyaka 29 nyuma yo kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi Pop Smoke mu 2020.
Walker, wari ufite imyaka 19 ubwo icyaha cyakorwaga, yayoboraga itsinda ry’abasore bane binjiye mu rugo rwa Pop Smoke mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare 2020 bagamije kwiba, gusa ubujura bwaje kuvamo ubwicanyi. Aho Pop Smoke, wari ufite imyaka 20, yarashwe bikamuviramo urupfu.
Mu gihe abandi bari bagize iryo tsinda bari bato, bagashyikirizwa inkiko z’abana, Walker we yaburanishijwe nk’umuntu mukuru. Umwe muri abo bana, wari ufite imyaka 15, yemeye uruhare rwe mu rupfu rwa Pop Smoke ndetse yajyanwe mu kigo ngororamuco aho azava afite imyaka 25. Abandi babiri na bo bemeye icyaha, ariko ibihano byabo ntibiratangazwa.
Pop Smoke, wamenyekanye mu njyana ya Drill, yari umwe mu baraperi bari kuzamuka neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakunzi b’umuziki we, ndetse bamwe bavuga ko yari afite ejo heza mu ruganda rw’imyidagaduro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show