English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y'imyaka 24 Putin agiye gusura Koreya ya Ruguru- Amerika yagize ubwoba

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri asura Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere mu myaka 24 ishize.

Putin arahurira na mugenzi we Kim Jong Un mu murwa mukuru Pyongyang, bagirane ibiganiro.

Aba bategetsi baheruka guhura muri Nzeri  mu 2023 mu nama i Vladivostok mu Burasirazuba bw’Uburusiya hafi y'umupaka muto ibi bihugu bihana, ariko iyi ni inshuro ya mbere Putin asuye Pyongyang kuva mu 2000.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zihangayikishijwe no gukomera kurushaho gutera imbere k'umubano hagati y'ibihugu byombi.

Ibinyamakuru mu Burusiya bivuga ko Putin na Kim basinya ku masezerano y’ubufatanye, arimo agendanye n’umutekano, maze bagasohora amatangazo abishimangira.

Byitezwe ko Putin ajyana na minisitiri mushya we w’ingabo Andrei Belousov, ndetse na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov na minisitiri w’intebe wungirije Alexander Novak.

Mbere y’uru ruzinduko Perezida Putin yashimiye Korea ya Ruguru ku gushyigikira yeruye Moscow mu ntambara irimo muri Ukraine, mu ibaruwa yatangajwe mu binyamakuru bya Korea ya Ruguru.

Mu cyumweru gishize Perezida Kim yavuze ko umubano n’Uburusiya wakuze ukavamo umubano udashobora gusenyuka w’inshuti mu rugamba.

Mu guhura kwabo umwaka ushize, Putin yavuze ko yabonye amahirwe mu bufatanye bwa gisirikare na Korea ya Ruguru, mu gihe Kim yifurije perezida w’Uburusiya intsinzi muri Ukraine.

Ibiro bya perezida wa Amerika  White House byavuze ko bitewe impungenge no kwiyongera kw’umubano w’Uburusiya na Korea ya Ruguru.

John Kirby uvugira akanama gashinzwe umutekano wa Amerika yabwiye abanyamakuru ati: "Dutewe impungenge n’urwo ruzinduko."

Yongeraho ati: “Ikiduteye impungenge ni ukwiyongera kw’umubano hagati y’ibi bihugu byombi.”

Nyuma yo gusura Korea ya Ruguru, byitezwe ko Putin asura Vietnam, igihugu cy’igikomuniste n’inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, aho abategetsi b’ibihugu byombi byitezwe ko bazaganira ku ngingo nk’ubucuruzi.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump yashinjije Kamala Harris kuba inyuma y’irindimuka rya Ukraine.

Rayon Sports WFC yerekanye ubwambure bwa AS Kiagali WFC nyuma yo kuyitsinda ibitego 5-2.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.

Nyuma y’imyaka 17 irushanwa rya ‘Beauty of the World’ rimaze ritaba, ryitabiriwe n’umunyarw



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-17 19:35:26 CAT
Yasuwe: 118


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yimyaka-24-Putin-agiye-gusura-Koreya-ya-Ruguru-Amerika-yagize-ubwoba.php