English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umwana w'imyaka 15 yahanutse ku modoka bimuviramo urupfu

Mu Karere ka Nyanza mu Mudugudu wa Rukari mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana umwana w'umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 15 yahanutse  hejuru y'imodoka agwa hasi bimuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko uyu mwana yagendaga inyuma y'iyo modoka niko kuyurira (Kuyipanda) umushoferi yongera umuvuduko umwana arahubuka agwa hasi.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atangira gukurikiranwa ndetse aza gutabwa muri yombi ngo kuko ubwo iyi mpanuka yabaga yahise akomeza gutwara aho guhagarara.

Amakuru avuga ko uyu mwana yitwaga Tuyishime Leo,avuka mu Kagali ka Runga , mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera agihubuka kuri iriya modoka yari ivuye i Runga gutwara ibikoresho byo kubaka iminara, atahise apfa.

Yavuze ko yababaye cyane, Polisi irahagera ihamagara imbangukiragutabara na yo imujyana ku bitaro i Nyanza ari naho yapfiriye.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-29 15:55:15 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmwana-wimyaka-15-yahanutse-ku-modoka-bimuviramo-urupfu.php