Nyanza:Umwana w'imyaka 15 yahanutse ku modoka bimuviramo urupfu
Mu Karere ka Nyanza mu Mudugudu wa Rukari mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana umwana w'umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 15 yahanutse hejuru y'imodoka agwa hasi bimuviramo urupfu.
Amakuru avuga ko uyu mwana yagendaga inyuma y'iyo modoka niko kuyurira (Kuyipanda) umushoferi yongera umuvuduko umwana arahubuka agwa hasi.
Umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atangira gukurikiranwa ndetse aza gutabwa muri yombi ngo kuko ubwo iyi mpanuka yabaga yahise akomeza gutwara aho guhagarara.
Amakuru avuga ko uyu mwana yitwaga Tuyishime Leo,avuka mu Kagali ka Runga , mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.
Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera agihubuka kuri iriya modoka yari ivuye i Runga gutwara ibikoresho byo kubaka iminara, atahise apfa.
Yavuze ko yababaye cyane, Polisi irahagera ihamagara imbangukiragutabara na yo imujyana ku bitaro i Nyanza ari naho yapfiriye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show