Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka
Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo, habereye impanuka ikomeye y'imodoka yaguyemo umuntu umwe abandi 27 barakomereka.
Imodoka yakoze impanuka n'iyo mu bwoko bwa Coaster, yavaga i Karongi yerekeza i Rusizi ikora impanuka igeze mu Murenge wa Gihombo, Akagali ka Jarama mu Mudugudu wa Kibilizi.
Umuvuguzi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru avuga ko iyo modoka yageze mu ikorosi kubera ko umushoferi yihutaga cyane ananirwa gukata ikorosi ryose bituma imodoka irenga umuhanda.
Yavuze ati"Impanuka yabaye mu ma saa saba z'amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri yabuze, ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n'umuvuduko ukabije.
SP Kayigi ,yakomeje avuga ko bahora bibutsa abatwaye imodoka ko baba batwaye ubuzima bw'abantu, bityo ko bagomba kugenda bitonze, niba umushoferi ageze mu ikorosi akagenda gake akarikata neza ariko usanga zimwe mu mpanuka ziba ziterwa no kwirara kwa bamwe mu bashoferi.
Yasabye abashoferi kujya batwara imodoka mu buryo bwubahirije amatego mu muhanda nti bagendere ku muvuduko, ntibacomore ituringanizamuvuduko(Speed Governor) ngo nukugirango bihute.
Nyakwigendera n'abandi 27 bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kibogora.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show