Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi
Ku cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, imodoka itwara abagenzi muri Goma yakijweho umuriro n'abantu bataramenyekana bayirasaho amasasu kugeza ubwo abantu 8 bahasize ubuzima.
Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Luhonga mu ntera ya 12 Km ugana i Sake, abatangabuhamya bavuze ko imodoka yatewe n'abantu bataramenyekana babanje kwica uwari uyitwaye, abantu 8 barapfa n'izindi nkomere zitamenywe umubare bose bajyanwa mu bitaro bya Goma.
Ubu bwicanyi buza bwiyongera ku bundi buherutse kubera mu gace ka Kimoka hafi ya Sake kuri uyu wa Gatanu. Umwe mu bayobozi bo mu gace ka Masisi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubu bwicanyi buri gukorwa n’urubyiruko rwiyise Wazalendo,rugamije kwambura abaturage utwabo uyu muyobozi akaba asaba Leta kugira icyo ikora kugirango aba baturage bamburwe intwaro basigeho guteza umutekano muke.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show