English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

Ku cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, imodoka itwara abagenzi muri Goma yakijweho umuriro n'abantu bataramenyekana bayirasaho amasasu kugeza ubwo abantu 8 bahasize ubuzima.

Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Luhonga mu ntera ya 12 Km ugana i Sake, abatangabuhamya bavuze ko imodoka yatewe n'abantu bataramenyekana babanje kwica uwari uyitwaye, abantu 8 barapfa n'izindi nkomere zitamenywe umubare  bose bajyanwa mu bitaro bya Goma.

Ubu bwicanyi buza bwiyongera ku bundi buherutse kubera mu gace ka Kimoka hafi ya Sake kuri uyu wa Gatanu. Umwe mu bayobozi bo mu gace ka Masisi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubu bwicanyi buri gukorwa n’urubyiruko rwiyise Wazalendo,rugamije kwambura abaturage utwabo uyu muyobozi akaba asaba Leta kugira icyo ikora kugirango aba baturage bamburwe intwaro basigeho guteza umutekano muke.

 



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-19 12:00:26 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GomaAbantu-8-biciwe-mu-modoka-itwara-abagenzi.php