Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa
Ntihishwa Ildéphonse w’imyaka 21 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yagonzwe n’imodoka ahita apfa akimara kururuka ku ikamyo yari yaparamiye.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko uyu musore yuriye iyi kamyo yavaga i Nyamasheke yerekeza i Karongi igeze ku gice cy’Umudugudu wa Ruvumbu, icyo gihe ngo akaba yayuriranye n’urundi rubyiruko rwinshi ariko rwo rugenda ruvaho gake gake.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Jarama, Dusabimana Christine, yavuze ko abana bari baparamiye ari benshi ariko bamwe bavaho ubwo umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu yabacyahaga, ariko Ntirushwa akagumaho.
Ati: “Babonye igenda buhoro ahazamuka barayurira, umugabo utuye muri uyu Mudugudu arabacyaha ngo bayiveho, bamwe baramwumvira bayivaho, abandi barimo uriya musore bayigumaho.”
Uko bamwe bagendaga bavaho, bageze haruguru gato inyuma yabo haturuka imodoka ya Agence itwara abagenzi, ivuza ihoni kuko umushoferi w’iyo kamyo bari bariho yari yamaze kubona ko bariho agenda gake bagenda bururuka.
Igihe umusore yari arimo yururuka kuko yabonaga inyuma hari iyo modoka yindi, ashaka kururuka yerekeza ibumoso ngo yambuke umuhanda, ntiyamenya ko imbere haturutse indi yo itari ipakiye yihuta, ituruka Karongi yerekeza i Nyamasheke, iramukubita akubita umutwe mu muhanda ahita apfa.
Avuga ko uyu musore wari waracikirije amashuri ageze mu wa 4 w’abanza, nta kazi kandi yakoraga iwabo, nyuma y’ iyi mpanuka umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, umushoferi wamugonze ajyananwa n’imodoka yari atwaye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo.
Gitifu Dusabimana Christine yavuze ko ubukangurambaga mu babyeyi n’abana bugiye kurushaho gukazwa ngo abana burira imodoka zigenda babireke kuko basa n’ababigize ingeso bikaba bigeze aho bitera imfu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yibukije abaturage ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, bakareka ibyo gushyira ubuzima bwabo mu kaga burira imodoka zigenda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show