English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza: Yarakubiswe kugeza apfuye.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yatangiye iperereza no gushakisha abantu bakekwaho gukubita no kwica umugabo w’imyaka 37, ukekwaho kwiba, mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza.

Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru UMUSEKE abivuga, iby’iri sanganya byabaye ku wa 9 Gashyantare 2025, ahagana saa saba z’amanywa. Nyakwigendera yari kumwe n’abandi bantu babiri ubwo bagendaga bagiye kwiba ibishyimbo by’uwitwa Mushimiyimana Valentine. Bakimara gucukura inzu no gukuramo ibyo bishyimbo, bagenzi be babiri barirutse, we asigara yikoreye ibyo yibye maze ahita afatwa.

Bikekwa ko ubwo yafatagwaga, hari abantu bamukubise bikabije bigatuma ahasiga ubuzima. Polisi ivuga ko yatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo abakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ukuri kumenyekane.

Yagize ati: “Twatangiye gushakisha abakekwaho kwica uriya nyakwigendera kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

Amakuru aturuka ahizewe yemeza ko abagize icyo gikorwa cy’ubujura bose baturutse mu Murenge wa Busasamana, ahazwi nko kuri Mirongo Ine, bakaba bari bamaze igihe gito bavuye muri transit center.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie) rigaragaze icyamuhitanye.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage ko kwihanira bitemewe n’amategeko, ibasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ukekwaho icyaha aho kwihutira kumukorera urugomo.

Yagize iti: “Nta muturage wemerewe kwihanira, ni ngombwa kumenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zifatire ukekwa ibihano bikwiye byubahirije amategeko.”

Polisi kandi yasabye abatekereza kwiba kubireka, ahubwo bagashishikarira gukora imirimo ibyara inyungu kugira ngo biteze imbere mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize iti: “Abakora ibyaha ntituzabahanganira, ahubwo tuzakomeza kubakurikirana no kubashyikiriza ubutabera.”

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uko nyakwigendera yishwe n’ababigizemo uruhare bose bafatwe.



Izindi nkuru wasoma

Nyanza: Yarakubiswe kugeza apfuye.

Corneille Nanga wa M23, yatangaje ko bateganya gukomeza intambara kugeza i Kinshasa.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Akekwaho kwica umugore we nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya yapfuye.

Pascal Habababyeyi wakoraga kuri Radio & TV10 mu kiganiro AHABONA yapfuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-10 07:43:01 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyanza-Yarakubiswe-kugeza-apfuye.php