English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Pascal Habababyeyi  wakoraga kuri Radio & TV10 mu kiganiro AHABONA yapfuye.

Pascal Habababyeyi wakoraga ikiganiro buri Cyumweru kuri Radio na TV 10 cyitwa AHABONA kiba ku Cyumeru kigamije gusesengura amakuru yaranze icyumweru, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu, aho yari arwariye mu bitaro bya CHUK.

Amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkorambaga agaragaza ko Habababyeyi ku wa Gatandatu yajyanywe kwa muganga ari muri koma akaba yahise yitaba Imana.

Inshuti ze za hafi zatunguwe ndetse zinashengurwa n’urupfu rwe zikanemeza ko yari afite ubukwe ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Habababyeyi yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ari Umuyobozi w’ashami rishinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yavuze ko amakuru y’ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio 10 & TV10, bakoranaga ikiganiro yavuze ko nyakwigendera yari umwe mu nshuti ze za hafi ku buryo yashenguwe no kumva ko yitabye Imana anahamya ko yari afite ubukwe vuba aha.

Ati “Inkuru babimbwiye mu gitondo, kugeza ejo nta kibazo yari afite. Yari afite ubukwe kuri Boxing Day, umunsi ukurikira Noheli.”

Mutuyeyezu asobanura Habababyeyi nk’umuntu wari imfura, witanga, kandi wari inshuti ye ya hafi.

Ati ‘’Jyewe mbuze ukuboko kwange kw’ibiryo nta kindi. Kuko yari umuntu mwiza cyane witanga, kiriya kiganiro twagikoraga ari umukorerabushake, kandi yazaga buri munsi, no mu zindi gahunda zose yazaga akanitabira kuruta abakozi bakora mu buryo buhoraho.”



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Sinigeze nkundana na Harmonize!-Laika Music ashyize ukuri ahabona ku mafoto yavugishije benshi

Ibyaranze Taliki ya 10 Mata 1994: Umunsi w’amaraso mu rugendo rwo kurimbura Abatutsi

RIB yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga ku mvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-21 15:19:37 CAT
Yasuwe: 130


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Pascal-Habababyeyi--wakoraga-kuri-Radio--TV10-mu-kiganiro-AHABONA-yapfuye.php