English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Akekwaho kwica umugore we nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya yapfuye.

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, icyaha cyo kwica umugore we, nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya asanga yapfuye akanishyikiriza inzego.

Ni umugabo witwa Muhawenimana Martin, w’ imyaka 42 y’amavuko,ukekwaho kwica umugore we witwa Mukantarindwa Odette w’ imyaka 36 y’amavuko, aba bombi babanaga batarasezeranye imbere y’ amategeko.

Aba bombi bashyamiranye ubwo bari bavuye gusangira inzoga ku witwa Emmanuel saa Saba z’ ijoro, nyuma baje gutaha bageze mu rugo umugore yanga kwinjira mu nzu umugabo ahita amuhirikira mu nzu aribwo bahise batangira gushyamirana byakurikiwe no kurwana akamukubita umwase mu mutwe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 29 Ukuboza 2024 mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga busobanura uburyo iki cyaha cyakozwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko “Kuri uwo munsi, ubwo uregwa n’umugore we bari batashye bavuye ku kabari bagiye bacyocyorana bapfa ko muri icyo gitondo umugabo yari yasabye umugore ko bajyana mu kazi akabyanga. Bageze mu rugo, umugore yafashe umwase ashaka kuwukubita umugabo, umugabo arawumwamburaga awumukubita ku kaboko no mu mutwe, amukubita n’imigeri.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Bararyamye, umugabo akangutse asanga umugore yapfuye, ahita ajya kubimenyesha Inzego z’Ibanze.”

Bukomeza bugira buti “Mu ibazwa, uregwa yemera icyaha; asobanura ko nta zindi ntonganya bari basanzwe bagirana, ahubwo ko ari inzoga zabimuteye.”

Icyo amategeko ateganya.

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Tiger Woods yahishuye ko ari mu rukundo n’uwahoze ari umugore wa Donald Trump Jr

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-11 08:42:09 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Akekwaho-kwica-umugore-we-nyuma-yo-kumukubita-bakaryama-agihumeka-ariko-bugacya-yapfuye.php