English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Corneille Nanga wa M23, yatangaje ko bateganya gukomeza intambara kugeza i Kinshasa.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye i Goma, Umuyobozi ukuriye ihuriro AFC/M23, Corneille Nanga, yatangaje ko bateganya gukomeza urugamba kugeza bageze i Kinshasa.

Nanga yavuze ko intego yabo atari ukugera gusa i Goma, ahubwo bashaka kuguma muri uyu mujyi, kuko bavuga ko ari abakongoman.

Yagize ati: “Ntitufashe Goma nko kuyigeramo gusa. Intego yacu ni ukurwanya urugomo no kugera ku ntego zo kwibohora kugeza i Kinshasa, aho tuzashyiraho uburyo bwiza bwo kuyobora igihugu.”

Aya magambo yavuye mu ijwi ry’umuyobozi wa M23 ari mu gihe ubushyamirane mu Burasirazuba bwa Kongo bukomeje gukaza umurego, by’umwihariko mu turere twa Goma, Rutshuru, na Masisi.

Iyi mvugo iratera inkeke n’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuko bishobora gusubiza ibintu mu bihe bya kera byo kurwana ku butegetsi no kongera umubano mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Intambara y’impande zombi mu Burasirazuba bwa Kongo, hagati y’ingabo za leta ya Kongo na M23, imaze iminsi ikomeje gushyira imbere ibibazo by’umutekano muke no kubura amahoro mu karere.



Izindi nkuru wasoma

FARDC izasenywa, ARC nizo zizaba Ingabo zonyine za Congo - Corneille Nangaa

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Intambara izamara igihe kirekire muri Congo - Umushakashatsi mu by’umutekano Jason Stearns



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-30 19:45:08 CAT
Yasuwe: 97


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Corneille-Nanga-wa-M23-yatangaje-ko-bateganya-gukomeza-intambara-kugeza-i-Kinshasa.php