Nyamasheke:Mudugudu yasanzwe mu mugezi yapfuye
Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi Akagali ka Gitwe humvikaye inkuru y'inshamugongo y'uko Kamashabi Eraste w'imyaka 67 wari umukuru w'umudugudu wa Mburabuturo yasanzwe mu mugezi yapfuye.
Umuhungu wa Nyakwigendera ,Ntawuzumunsi Emmanuel ukora imirimo ya Leta mu Kagali ka Rushyarara gahana imbibi n'aka Gitwe, yavuze ko yatanguwe no kumva inkuru mbi ko se yasanzwe munsi y'ikiraro cya Ryamunyu yapfuye.
Ati: “Nari navuganye na we saa moya n’iminota 8 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama, ambwira ko ari kumwe na muramu wa mukuru wanjye. Bari mu kabari k’uwitwa Basenga muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama mu Kagari ka Kagarama gahana imbibi n’akacu ka Gitwe, numva baganira bishimye, tuvugana icyo namushakiraga nkupa telefoni numva ari amahoro nta kibazo.”
Mupenzi Narcisse Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke yemeje aya makuru avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe.
Ati: “Yari Umukuru w’Umudugudu wa Mburabuturo mu Murenge wa Karambi, aho tumenyeye urupfu rwe twihanganishije umuryango we n’abaturage yayoboraga. Umurambo we ubu tuvugana wagejejwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga. Inzego z’umutekano zikaba zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe, niba hari n’uwabigizemo uruhare abiryozwe".
Yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, haba hari abakekwa icyaha bagatahurwa hakiri kare.
Avuga ko basanze umurambo w'umubyeyi we wari ufite ibikomere mu misaya yombi,umurambo ukaba wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.
Nyuma yo kumenyekana kw’iyi nkuru y’inshamugongo, umuntu umwe yatawe muri yombi mu gihe hakomeje iperereza kuri urwo rupfu rw’amayobera.
Iperereza ry’inzego z’umutekano rirakomeje ngo hamenyekane iby’urupfu rwe, cyane ko bivugwa ko yari umugabo utanywa ngo asinde cyangwa ngo abe yataha bwije cyane kuko yabaga asabwa kubahiriza inshingano z’akazi ke zirimo gupanga irondo n’ibindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show