English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umurambo watoraguwe ku nkombe z’umugezi wa Mwogo ntiharamenyekana inkomoko yawo.

Saa 10:00 za mu gitondo, ku mugezi wa Mwogo, mu mudugudu wa Nyagatovu, akagari ka Kabirizi, mu murenge wa Nyagusozi mu Karere ka Nyanza, ni bwo umuturage warugiye  guhinga yabonye umurambo w’umuturage ariko  ntihahita hamenyekana  imva n’imvano ye.

Ijambo.net amakuru wamenye nuko abaturage bahageze basanze batazi uwo  mugabo witabye Imana, bakavuga ko batamuzi mu murenge wa Nyagisozi.

Umurambo wanyakwigendera wasazwe uryamye hasi ugaramye ndetse yaranambaye imyendaye yose nk’uko yakabaye gusa akaba yarafite amaraso mu kanwa  no mu mazuru.

Abaturage bari gukeke ko ari amazi yazanye uwo muntu aturutse mu karere ka Huye bihana imbibi n’akarere ka Nyanza.

Habinshuti Slydio akaba  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, yahamije aya makuru avuga ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyatumye uyu mugabo  yitaba Imana cyane ko nta bikomere afite.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.

Nyamasheke: Umurambo wasazwe mu ishyamba ntiharamenyekana icyamwishe.

Umurambo watoraguwe ku nkombe z’umugezi wa Mwogo ntiharamenyekana inkomoko yawo.

DRC:Ntiharamenyekana abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Uwasazwe yapfiriye mu muferege ntiharamenyekana icyamwishe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 17:27:55 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umurambo-watoraguwe-ku-nkombe-zumugezi-wa-Mwogo-ntiharamenyekana-inkomoko-yawo.php