English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Isambaza ziraribwa n’umwana ufite nyina.

Abakora umwuga w’uburobyi n’abacuruzi b’isambaza bo mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko  isambaza zisigaye ziribwa n’abifite kubera imvura yagabanutse.

Bamwe mubacuruzi  bacuruza ibikomoka mu mazi bavuga ko ikilo kisambaza kigeze ku bihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda.

Hashakimana Alex  akora umwuga w’uburobyi muri aka karere avuga ko umusaruro wari kuboneka iyo imvura igwa muri aya mezi batari bari kuroba  ndetse ko umusaruro wari kwiyongera kubujyo bugaragara.

Yagize ati ‘’Umusaruro turi kubona iyo imvura iba yaraguye neza mu gihe twari twarafunze  wari kwikuba  inshuro ebyiri .Twizeye ko igihe imvura izagwira uzikuba kuko nibwo isambaza zizabyara neza.”

Mukundiyukuri Jacqueline umucuruzi  w’isambaza ati na we yagize ati” Ikiro cy’isambaza mbisi ku munsi wa mbere twakiranguye  ku mafaranga ibihumbi bitatu ku isoko tuzitangira kuri 3300 y’amafaranga y’u Rwanda, gusa uko bigaragara uyu munsi zabaye nkeya cyane ubu twumiwe.’’

Umukozi muri MINAGRI, Kwibuka Eugene ,yasabye abarobyi kwitwararika bakarobesha imitego yemewe.

Yagize ati ‘’Abakora umwuga w’uburobyi barasabwa kwirinda gukoresha imitego itemewe kuko ifata utwana twisambaza.’’

Ku geza ubu ikiro cy’isambaza mbisi ku isoko  umucuruzi ari kukigurisha ku mafaranga  6000 frw, naho izumye ni amafaranga  12,000Frw.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Isambaza ziraribwa n’umwana ufite nyina.

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Nyamasheke: Umurambo wasazwe mu ishyamba ntiharamenyekana icyamwishe.

Nyamasheke: Bahangayikijijwe n’ikibazo cy’imbwa zikomeje kubarira amatungo.

Meteo Rwanda: Hateganyijwe umuyaga ufite ubukana buri hejuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-22 15:39:31 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Isambaza-ziraribwa-numwana-ufite-nyina.php