Abacuruzi ba Goma bahaye bagenzi babo ba Rubavu Ubunane bufite agaciro ka miliyoni 5Frw.
Bamwe mu bacuruzi bato bambukiranya umupaka bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahaye bagenzi babo ba Rubavu umunsi mukuru w'Ubunane bwa 2025 mu rwego rwo kubashimira ku mikoranire myiza ikomeje kubaranga aho bahawe ibifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amanyarwanda.
Aba bacuruzi babarizwa mu isoko rizwi nka Gahembe ryo muri Congo basanzwe bakorana ubucuruzi bwiganjemo inyanya, imyembe, imbuto zitandukanye n'ibindi bitandukanye.
Baganira n'Ikinyamakuru Ijambo.net bavuze ko umubano wabo ukomeje kuba nta makemwa aho abanyarwanda baboherereza ibicuruzwa nabo bakabicuruza bakabaha amafaranga y’ubunyangamugayo.
Musenge Deborah umwe mu bacuruzi baturuka i Goma akaba ahagarariye abandi avuga ko akora ubucuruzi yambuka aje gushaka ibicuruzwa mu Rwanda abijyana muri Congo.
Twizihije umunsi mukuru w'Ubunane nk'Abanye-congo twahisemo kubazanira ibyo kwifashisha mu kwizihiza umwaka mushya kuko turi umuryango.
Bazana ibicuruzwa iwacu natwe tukabaha amafaranga twabaye incuti cyane, turizerana.
Ati ‘’Twashimira imikoranire yacu myiza icyo tubasaba ni ugukomeza gukora cyane kugira ngo dutere imbere, turasaba Leta y'u Rwanda gukomeza guha agaciro aba bacuruzi babateza imbere bakomeza kubaha amahirwe."
Uyu mugore uhagarariye abandi mu i soko rya Gahembe muri Goma yasabye abacuruzi bagenzi be kwita ku bucuruzi birinda kwivanga muri politike.
Ati ‘’Twe abacuruzi tubanye neza twamagannye abashaka kuvanga ubucuruzi na politike mu nyungu zabo kuko twe ntacyo byatumarira, dukore ubucuruzi turangwe n'urukundo no gukora cyane."
Umwe mu bacuruzi wo muri Rubavu wambukiranya umupaka ashima bagenzi babo babazirikanye kuri uyu munsi wa Bonane kuko babagaragarije urukundo.
Ati ‘’Twishimye cyane, basanzwe batwitayeho kuko no muri Goma baduhurije hamwe baduhuriza mu isoko tuva mu buzunguzayi i Goma, ubu baje kuduha umunsi mukuru ni ubwa mbere byabaho bishimangira imibanire myiza dufitanye nk'abacuruzi."
Uwimana Stella utuye i Goma avuga ko bakorana n'abagore ba Rubavu bakaba bashatse ko basangira Ubunane kubera imikoranire myiza ibaranga.
Ati "Kubera gukorana neza twihurije hamwe kugira ngo twunge ubumwe, twatekereje ko tubahaye Ubunane basangira n'abana babo, umuryango wose ukamenya inyungu ababyeyi babo bakura mu kazi bakora ka buri munsi, tubifuriza inangiriro nziza z'umwaka."
Yungamo ko ubu Bunane na Noheli basangiye bigiye gushimangira imikoranire myiza ikiyongera kurushaho.
Bimwe mubyo bahawe harimo inkoko ebyiri, ijerekani y'amavuta, umufuka w'akawunga, umufuka w'umuceri, amasabune, umunyu n'amafaranga kuri buri muntu aho buri wese yahawe ibifite agaciro k'ibihumbi ijana byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amanyarwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show