English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Inkuba yisasiye  umuturage.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 saa cyenda  z’umugoroba, bibera mu mudugudu wa Musasa, akagari ka Raro mu murenge wa Kanjongo  ho mu Karere ka Nyamasheke.

Ni bwo umugore  witwa Nyirangirimana Ephrasie, ufite imyaka 25 yakubiswe n’inkuba agahita ahasiga ubuzima.

Cyimana  Kanyogote  Juvenal umunyamabanga  nshingwabikorwa w’umurenge wa Kajongo yemeje aya makuru kouwo mugore yitabye Imana akubiswe n’inkuba yamukubitiye hanze y’urugo rwe.

Cyimana  Kanyogote  Juvenal yabwiye abaturage ko mu gihe cy’imvura bagomba kwigengesera, bakareka kugama munsi y’ibiti, byaba ngombwa bakanareka imirimo bakoraga, bakareka imvura ikamanza igahita bakabona bagakomeza imirimo yabo.

Umurambo w’uwitabye Imana  wahise ujyanwa  kwa muganga ngo ubanzwe utunganwe mbere yogushyingurwa. Cyimana  Kanyogote  Juvenal assize umwana umwe.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Inkuba yisasiye umuturage.

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Nyamasheke:Mudugudu yasanzwe mu mugezi yapfuye

Nyamasheke:Abaturage barenga 100 babyukiye mu gisa n'imyigaragambyo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-02 08:30:27 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Inkuba-yisasiye--umuturage.php