Nyagatare na Kayonza: Bane bashyikirijwe Polisi nyuma yo gufatanywa litiro 1 250 za kanyanga.
Abantu bane mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, baririye ubunani muri kasho za Polisi nyuma yo gufatanwa inzoga itemewe ya kanyanga litiro 1,250.
Ku bunani Polisi yabashije gufata abantu bane batwaye ibiyobyabwenge by’inzoga itemewe ya kanyanga mu Turere twa Nyagatare na Kayonza bafatanywa litiro 1,250.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana ati “Hafashwe litiro za kanyanga 1,250 mu Turere tubiri, Nyagatare na Kayonza buri hose hafashwe abantu babiri babiri, ubu uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo za Polisi muri utwo Turere.”
SP Hamdun Twizeyimana, yasabye abanyarwanda muri rusange kugabanya kunywa ibisindisha kuko bidatanga umunezero ahubwo bishobora guteza ibindi bibazo.
Yabasabye kandi kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge haba kubitunda cyangwa kubicuruza kuko ubifatiwemo ahanwa n’amategeko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show