English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Inkongi y’umuriro yibasiye amazu n’umutungo w’abaturage birashya birakongoka.

Ku cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira, mu gace ka Kongolo, amazu menshi n’umutungo w’abaturage byarahiye birakongoka.

Amakuru dukesha radio Okapi avuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, umwe mu baturage avuga ko hataramenyekana ikihishe  inyuma yiyo nkongi y’umuriro.

Ati "Ntabwo tuzi inkomoko y'umuriro. Nta bisobanuro birambuye dufite. Ariko ntekereza ko ari umurima waturute mu mirima y’abaturage aho barimo batwikira ibyatsi  hanyuma ukagenda uza buhoro buhoro kugeza ukoze ku byanzi by’inzu. "

Akomeza avuga ati ‘’Uyu muriro  watwawe  n'umuyaga mu minota mike uba wakwirakwiye  mu mazu yacu cyane ko yari yegeranye cyane kandi yubakishijwe ibyantsi.’’

Iyi nkongi y’umuriro kandi  yangirije  ibicuruzwa birimo, amagare, umuceri, ibigori, imyenda n'ibindi byinshi.

Ibi byabaye mu gihe abaturage bari bagiye mu mirima yabo,  aho batabawe  n’abandi baturage begeranye bo mu midugudu ya Kibeya, Kabionga, Lota na Kabulimbu n’ahandi. Kugeza ubu abaturage bari mu gihirahiro cyo kuba  baratakaje ibintu byinshi, bakaba basaba ubufasha.

Donatien Nsengimana



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu: Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amaduka 8 arashya arakongoka.

DRC: Abarimu bigisha mu mashuri abanza arenga 150 bahagaritse imyigaragambyo.

Inkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Hoteli zikomeye mu Karere ka Musanze irashya.

DRC: Abanyamurenge bakomeje guhohoterwa n’ingabo za FARDC kandi arizo zakabarengeye.

DRC: Bunamiye abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu ku cyambu cya Katutu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-08 08:11:52 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Inkongi-yumuriro-yibasiye-amazu-numutungo-wabaturage-birashya-birakongoka.php