Inkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Hoteli zikomeye mu Karere ka Musanze irashya.
Hoteli Muhabura iherereye mu karere ka Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryakeye ryo ku wa mbere Tariki 14 Ukwakira 2024 bishyira saa yine.
Amakuru ahari avuga ko iyi nkongi y’umuriro yatangiriye ahagenewe gutegurirwa amafunguro nk’uko amakuru atugeraho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemejeaya makuru.
Ati ‘’Nibyo Koko hari igice cyafashwe n’inkongi cy’iyo Hoteli, ubutabazi bw’ibanze bujyanye no kuyizimya burimo burakorwa. Ibindi birebana na yo turacyabikurikirana.’’
Iyi Hoteli yubatswe hafi y’ibiro by’Akarere ka Musanze, ifatwa nk’imwe mu zubatse izina ahanini bishingiye ku kuba iri mu zabimburiye izindi mu kubakwa mu mujyi wa Musanze, kugeza ubu ikaba iganwa n’abiganjemo abanyamahanga akenshi baba bagenzwa n’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show