English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu bafite abavandimwe ba hafi biyahuye nabo bafite ibyago byinshi byo kwiyahura

Kwiyahura ni ikibazo gikomeye cyugarije isi, kikaba kiri mu mpamvu zikomeye zitwara ubuzima bw’abantu, cyane cyane urubyiruko. Abantu benshi bibaza niba kwiyahura biterwa gusa n’agahinda cyangwa ibibazo by’ubuzima, cyangwa se niba hari aho bifitanye isano n’amateka y’umuryango.

Ibyatangajwe n’ubushakashatsi bigaragaza ko abantu bafite abavandimwe ba hafi biyahuye (nk'ababyeyi, abavandimwe, cyangwa abana bavukana) bafite ibyago byinshi byo kuba nabo bakwiyahura. Ndetse bikekwa ko haba hari uruhare rw’uruhererekane mu turemangigo  (genetics) mu gutuma habaho iyi myitwarire.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe mu myaka yashize bwerekanye ko imiryango imwe igenda igaragaza umubare munini w’abiyahuye, ugereranyije n’indi. Urugero, mu 1996, umuhanga witwa David A. Brent n’itsinda rye bakoze ubushakashatsi ku bana bafite ababyeyi biyahuye, basanga abo bana bafite ibyago byo kwiyahura byikuba inshuro 6 ugereranyije n’abandi badafite bene ayo mateka.

Mu 1995, Roy A na bagenzi be, bakoze ubushakashatsi ku mpanga (twins), basanga impanga zisa (zisangiye 100% by’uturemangingo) iyo umwe muribo yiyahuye, undi nawe aba ifite ibyago byinshi byo kwiyahura, ugereranyije n’impanga zitandukanye. Ibi byerekana “Genetics”  ishobora kugira uruhare runini mu myitwarire iganisha ku kwiyahura.

Ibyo byose byerekana ko, n'ubwo hari impamvu zishingiye ku bibazo byo mu buzima bwa buri munsi, amateka y’umuryango ashobora gutuma umuntu agira ibyago byinshi byo kwiyahura, cyane iyo hari abavandimwe ba hafi babikoze mbere.

N’ubwo ubushakashatsi bwerekana ko hari aho kwiyahura bishobora kuba karande mu muryango, si byo byonyine biteza icyo kibazo. Imibereho mibi, ihungabana ryo mu mutwe, ihohoterwa, ibiyobyabwenge n'ubwigunge na byo bifite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu yiyahura. Ni yo mpamvu hakenewe uburyo bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abantu bose, cyane cyane abakuze bafite amateka mabi mu muryango. Kwiyahura si igisubizo, kandi kumenya ibyago umuntu afite bifasha mu gukumira iki kibazo hakiri kare

Ubusanzwe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 1 ku isi yose biyahura , bivuze ko umuntu umwe yiyahura buri segonda 40. Uyu mubare uruta uw’abantu bapfa bishwe n’intambara cyangwa indwara zimwe na zimwe.

 

 

---

 

 



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi

Uri mu byago bikomeye niba ukirara hafi ya telefoni



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-29 06:24:53 CAT
Yasuwe: 149


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-bafite-abavandimwe-ba-hafi-biyahuye-nabo-bafite-ibyago-byinshi-byo-kwiyahura.php