English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ninde ukwiriye gutoza She-Amavubi nyuma yuko Rwaka Claude yeretswe imiryango isohoka.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru (She-Amavubi) by’agateganyo, Rwaka Claude, usanzwe atoza Rayon Sports WFC, yakuwe kuri izi nshingano ataranatangira imyitozo.

Ku wa 29 Mutarama 2025, hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba kwitabira umwiherero utegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizaba muri uyu mwaka. Rwaka Claude yari umutoza mukuru w’agateganyo, yungirijwe na Mukamusonera Théogenie wa Nyaruguru WFC yo mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru yatangajwe na UMUSEKE avugako Rwaka Claude yamaze kwamburwa izi nshingano, ariko Théogenie n’undi mutoza Séraphine, usanzwe atoza abana b’Irerero rya PSG riherereye i Huye, bazakomeza inshingano bari bahawe.

Birakekwa ko She-Amavubi ishobora kuzatozwa n’Umufaransa Bérnard Rodriguez w’imyaka 60, wigeze gutoza Espérance de Tunis yo muri Tunisie. Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa FERWAFA yemeje ko She-Amavubi igomba kugira umutoza ufite amasezerano ahoraho.

Umwiherero w’iyi kipe uteganyijwe gutangira ku wa 9 Gashyantare 2025, naho imyitozo igatangira ku wa 10 Gashyantare, iyobowe n’aba batoza bungirije. Umukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 21 Gashyantare, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe kuzabera mu Misiri ku wa 25 Gashyantare 2025.



Izindi nkuru wasoma

Masita yakoze ikindi gikorwa cy’agatangaza , nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika Amavubi.

Ninde ukwiriye gutoza She-Amavubi nyuma yuko Rwaka Claude yeretswe imiryango isohoka.

Icyakurikiyeho nyuma yuko Perezida Trump asinye itegeko rikumira abakinnyi bihinduje ibitsina.

Ubwicanyi bukomeye i Nyamasheke: Xavier yarashwe nyuma yo kwica umugore we n’umuturanyi.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-08 08:33:24 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ninde-ukwiriye-gutoza-SheAmavubi-nyuma-yuko-Rwaka-Claude-yeretswe-imiryango-isohoka.php