English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyakurikiyeho nyuma yuko Perezida Trump asinye itegeko rikumira abakinnyi bihinduje ibitsina.

Ku wa 5 Gashyantare 2025, Perezida Donald Trump yasinye itegeko rikumira abagabo bihinduje ibitsina gukina mu mikino yateganyirijwe abagore. Iri tegeko kandi ryashyizweho nyuma y’igihe gito hafashwe ibindi byemezo bikakaye kubihinduje ibitsina, rije kandi nyuma y’ibyemezo byafashwe ku bijyanye n'ababana bahuje ibitsina, ryatumye impaka zikomeza kwaduka mu gihugu hose.

Perezida Trump, mu muhango wo gushyira umukono kuri iri tegeko, yavuze ko "intambara yabaga mu mikino y’abagore irarangiye," ashimira kandi abagize uruhare mu gushyigikira iri tegeko, harimo na Riley Gaines, umukinnyi wabayeho w'umukino wo koga kandi azwiho kuvuganira abagore mu mikino.

Iri tegeko rizafasha gukumira ikibazo cy’abakinnyi bihinduje ibitsina bashaka kwitabira imikino y’abagore, ndetse n’ibyemezo bigamije kurinda uburenganzira bwa buri wese mu mikino.

Perezida Trump yasabye kandi Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, kuganira na Komite Olempike ku Isi kugira ngo Amerika ikomeze kwemeza ko abakinnyi bihinduje ibitsina batazemererwa gukina mu mikino ya Olempike izabera i Los Angeles mu 2028.

Iri tegeko ryashyizweho rikomeje gutera impaka mu muryango mugari, aho abenshi bavuga ko ari ngombwa gukumira abakinnyi bihinduje ibitsina kugira ngo hagarurwe agaciro ku bagore bakina muri siporo, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku bwigenge bw'abantu bafite amahitamo yo guhindura ibitsina.

Umukinnyi w'icyamamare wa Golf, Hailey Davidson, yahise asezera burundu ku mukino wa Golf nyuma yo kumva ko iri tegeko ryashizweho, ibintu bikomeje kugaragaza ingaruka z'iri tegeko ku buzima bw'abakinnyi mu buryo butandukanye.



Izindi nkuru wasoma

USA: Trump yashyiriyeho ibihano bikarishye urukiko rukomeye ku Isi arushinja ibyaha bikakaye.

Icyakurikiyeho nyuma yuko Perezida Trump asinye itegeko rikumira abakinnyi bihinduje ibitsina.

Ubwicanyi bukomeye i Nyamasheke: Xavier yarashwe nyuma yo kwica umugore we n’umuturanyi.

Umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23 yashyiriweho itegeko ryo kumuta muri yombi.

Inshuti magara ya nyakwigendera Perezida Nelson Mandela yitabye Imana ku myaka 72.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-06 18:22:10 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyakurikiyeho-nyuma-yuko-Perezida-Trump-asinye-itegeko-rikumira-abakinnyi-bihinduje-ibitsina.php