English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, ari ku gitutu cyo kwegura nyuma y’uko abadepite bamushinje uburangare bwatumye abasirikare 14 b’iki gihugu bapfira mu mirwano yabereye i Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2025, Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yakoranye ibiganiro bikomeye byatumiyemo Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kugira ngo batange ibisobanuro ku byabaye.

Izi ngabo zari mu butumwa bw’akarere nk’abasirikare ba SADC (Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo), ariko bamwe mu badepite bagaragaje impungenge ko koherezwa kwazo byari bifite indi migambi ijyanye n’inyungu z’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Perezida Cyril Ramaphosa n’umuryango we.

Imirwano iteye urujijo

Minisitiri Motshekga yavuze ko abasirikare bapfuye batari mu mirwano, ahubwo barashweho bitunguranye. Ibi ariko ntibyanyuze abadepite, kuko inyandiko zatanzwe na SADC zigaragaza ko ingabo z’Afurika y’Epfo zari zinjiye mu mirwano n’abarwanyi ba M23.

Ubwo yabazwaga umubare nyawo w’abakomeretse ndetse n’aho abasirikare bacyekwa ko bafashwe bunyago bari, Minisitiri Motshekga ntiyatanze ibisobanuro bifatika.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyaba cyarashutswe?

Depite umwe yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’igihugu bwababeshye ku butumwa bw’ingabo muri RDC.

Ati: “Kuki Minisitiri n’Umukuru w’Igihugu batubeshye ku miterere y’iyo ntumwa? Ntabwo abasirikare bacu bagiye kubungabunga amahoro nk’uko byavuzwe, ahubwo bari mu mirwano, kandi mwari mubizi. Kubw’iyo mpamvu, mwari mukwiye kumenya ko bazaraswaho.”

Depite Carl Niehaus we yasabye Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abayobozi b’igisirikare bose kwegura.

Ati: “…Mugomba kwegura uyu munsi! None se ba Jenerali bari gukina Golf kuri Copoli mu gihe abasirikare bacu bari gupfa, bo bazegura ryari?”

Nyuma y’ibi biganiro, bamwe mu badepite basabye ko ingabo za Afurika y’Epfo zihita zitaha zivuye muri RDC, kuko impamvu yazijyanyeyo itumvikana neza.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Minisitiri Motshekga ntiyari yagaragaza niba azegura cyangwa niba ingabo z’iki gihugu zizakurirwa mu butumwa bwa SADC.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’u Burusiya baganiriye ku bibazo bya Congo.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Veldkamp w’u Buholandi.

Hamenyekanye igihe imibiri y’Abasirikare 14 bo muri Afurika y’Epfo izoherezwa mu Gihugu cyabo.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14

U Rwanda rwiteguye kwitabara mu gihe rwatewe – Minisitiri Nduhungirehe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 10:24:20 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wIngabo-wa-Afurika-yEpfo-ku-gitutu-cyo-kwegura-nyuma-yurupfu-rwabasirikare-14.php