Ni ryari haba iseswa ry'ivangamutungo rusange, ni iki gikurikiraho?
Ivangamutungo rusange ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose.
Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe kuvanga umutungo bagabana ku buryo bungana cyangwa mu bundi buryo bumvikanye imitungo n’imyenda.
Icyakora, urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe gakurwa mu mugabane we.
Iyo ubwo buryo busheshwe kubera urupfu rw’umwe mu bari barashyingiranywe, umutungo wegukanwa n’uwapfakaye kugeza igihe izungura rikorewe. Iyo iseswa ry’ivangamutungo ritewe n’impamvu zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ibikoresho bidashobora gusangirwa n’ibikoreshwamu kazi k’umwe mu bashyingiranywe bishyirwa mbere na mbere mu mugabane w’usanzwe abikoresha.
Ababerewemo umwenda bafite uburenganzira bwo gusaba kwishyurwa imyenda yafashwe n’abashyingiranywe mbere yo gusesa uburyo bw’ivangamutungo rusange. Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe hari ababerewemo umwenda batashoboye kumenya iby’iryo hinduka ngo babashe gusaba ko bishyurwa mbere, bashobora guhitamo gukurikirana umwe cyangwa undi cyangwa bose mu bari baravanze umutungo ku mwenda wose
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show