English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ni ryari haba iseswa ry'ivangamutungo rusange, ni iki gikurikiraho?

Ivangamutungo rusange ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose.

Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe kuvanga umutungo bagabana ku buryo bungana cyangwa mu bundi buryo bumvikanye imitungo n’imyenda.

Icyakora, urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe gakurwa mu mugabane we.

Iyo ubwo buryo busheshwe kubera urupfu rw’umwe mu bari barashyingiranywe, umutungo wegukanwa n’uwapfakaye kugeza igihe izungura rikorewe. Iyo iseswa ry’ivangamutungo ritewe n’impamvu zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ibikoresho bidashobora gusangirwa n’ibikoreshwamu kazi k’umwe mu bashyingiranywe bishyirwa mbere na mbere mu mugabane w’usanzwe abikoresha.

Ababerewemo umwenda bafite uburenganzira bwo gusaba kwishyurwa imyenda yafashwe n’abashyingiranywe mbere yo gusesa uburyo bw’ivangamutungo rusange. Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe hari ababerewemo umwenda batashoboye kumenya iby’iryo hinduka ngo babashe gusaba ko bishyurwa mbere, bashobora guhitamo gukurikirana umwe cyangwa undi cyangwa bose mu bari baravanze umutungo ku mwenda wose



Izindi nkuru wasoma

Umutwe w'Inkeragutabara ukora iki,ukorera he,ukora ryari mu ngabo z'u Rwanda?

Umushinga w'Abanyamerika wo kureba niba ku Kwezi haba amazi wahagaze

Ni ryari haba iseswa ry'ivangamutungo rusange, ni iki gikurikiraho?

Mozambique:Ingabo z'u Rwanda zashikirije ubuyobozi ishuri rivuguruye ryari ryatwitswe n'ibyihebe

Me Gatera Gashabana wunganiraga Karasira nawe yivanye mu rubanza ahita anasohoka mu rukiko



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-24 10:49:27 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ni-ryari-haba-iseswa-ryivangamutungo-rusange-ni-iki-gikurikiraho.php