Umushinga w'Abanyamerika wo kureba niba ku Kwezi haba amazi wahagaze
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyo mu Isanzure, NASA, cyahagaritse umushinga cyarimo wo kohereza icyogajuru cyo gucukumbura niba ku Kwezi haba amazi.
NASA yasobanuye ko ikiguzi cyabyo n’ubutinde bwawujemo ari zo mpamvu nyamukuru zatumye kiwuhagarika.
NASA yangeyeho gukomeza uwo mushinga bishobora kuzamura ikiguzi cyawo, bikaba byatuma hari indi mishinga y’ubushakashatsi idindira cyangwa igasubikwa.
Miliyoni $450 ni zo NASA yari imaze gutakaza muri uwo mushinga.
Icyogajuru cyagombaga kuzoherezwa muri Nzeri 2025 muri ubwo butumwa, kiratangira gusenywa ngo ibikoresho bikigize bikoreshwe mu yindi mishinga.
Mu mpera za 2023 ni bwo byari biteganyijwe ko icyo cyogajuru cyoherezwa, ariko ntibyaba kubera impamvu zitandukanye zatumye bikomeza gusubikwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show