Mozambique:Ingabo z'u Rwanda zashikirije ubuyobozi ishuri rivuguruye ryari ryatwitswe n'ibyihebe
Ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena muri Mozambique habaye umuhango wo gutanga ishuri ribanza rya Escola Primaria de Ntotwe riherereye mu birometero 25 uvuye mu Karera ka Macimboa da Praia bikozwe n'ingabo z'u Rwanda zifatanya n'iza Mozambique mu guhangana n'ibyihebe byo muri icyo gihugu.
Ni umuhango wayobowe na Maj Gen Alex Kagame,Komanda wa Task force ihuriweho y'abashinzwe umutekano b'u Rwanda (RSF) na Mozambique.
Iri shuri ryari ryaratwiswe n'ibyihebe ubwo byateraga kandi bigatatanya abaturage bo muri uwo mudugdu tariki ya 03 Mutarama 2024, aba baturage bakaba barahagarutse nyuma yaho abashinzwe umutekano b'u Rwanda bari batabaye.
Nyuma y'ibyo bitero ibyihebe byimukiye mu Mudugudu wa Naquitenge mu Karere ka Mocimoa da Praia ariko ingabo zu Rwanda zirabakurikirana zibasha kugarura ibikoresho, ibiribwa byasahuwe muri uwo mudugudu. ibikoresho byasahuwe byasubujwe ba nyirabyo mu Midigudu ya Ntotwe na Chabanga
Nyuma yuko ingabo z'u Rwanda risoje ibikorwa byo gusana iryo shuri nibwo habaye igikorwa cyo kurimurikira abayobozi, Abari bitabiriye uyu muhango barimo abaturage 3,000 ba Macimboa n'abashinzwe umutekano w'u Rwanda na Mozambique.
Hatanzwe kandi ibitabo by'imyitozo 1000 hamwe n'amakaye 1000 ibyo bikaba byahawe abanyeshuri 500 mu gihe abarimu bahawe amakaramu n'amakaye hamwe n'inzitiramibu 680 ku bagore batwite.
Umuyobozi w'Akarere ka Mocimboa da Praia wari uhagarariye Guverinoma ya Mozambique muri uwo muhango Sergio Domingo Cypriano yavuze ko ashimira inzego z'umutekano z'u Rwanda zifatanije niza Mozambique kuba zarabashije kwirukana inyeshyamba zikagarura ubuzima mu baturage kandi aboneraho gusaba ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri kandi bagakomeza gufatanya n'inzego zishinzwe umutekano z'u Rwanda na Mozambique.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show