Ni ryari bazaruhuka mu cyubahiro? – Icyifuzo gikomeye ku rwibutso rushya rwa Jenoside i Nyamasheke
Abaturage bo mu Murenge wa Gihombo, mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira vuba, ababo bakaruhukira mu cyubahiro. Sena, ubuyobozi bw’akarere n’inzego zitandukanye zemeza ko ikibazo kizwi kandi kirimo gukurikiranwa hafi.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Murenge wa Gihombo, abaturage n’abayobozi bagaragaje icyifuzo gikomeye bafitiye urwibutso rushya rwari rwatangiye kubakwa ariko rukadindira.
Ubwo hatangwaga ubuhamya ku byabaye, umwe mu baturage yatangaje ashimira inzego z'ubuyobozi zagiye zitanga icyizere mu nama zagiye zikorwa. Ati ‘’Turishimye ko ikibazo cyacu cyumvwa kandi gikurikiranwa.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko icyiciro gikomeye cyarangiye
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeza ko akarere gafite icyifuzo kimwe n’abaturage: ko uru rwibutso rwuzura vuba.
Ati “Imirimo isigaye ni yo yoroshye kuko icyari kigoranye ni imva rusange. Turakurikiranira hafi ibisigaye bitewe n’ubushobozi bugenda buboneka.’’
Sena nayo iri maso
Senateri Nyinawamwiza Laétitia, ubwo yifatanyaga n’abaturage muri uwo muhango, yabwiye Imvaho Nshya ko nka Sena bakurikiranira hafi iki gikorwa, kandi ko n’ubushobozi bwo kurwubaka bugenda bujya ku murongo mu igenamigambi rya Leta.
Ati “Ni umushinga natwe nka Sena dukurikiranira hafi cyane. Biri n’amahire ndi Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari, ingengo y’imari yo kurwubaka izajya itunyura imbere.”
Yavuze ko yaje nk’intumwa ya Sena kugira ngo yibonere ibibazo bigihari, bishakirwe ibisubizo mu maguru mashya.
Ati “Ibishoboka byose birakorwa, nubwo ntabizeza ngo ruzaba rwuzuye ejo cyangwa ejobundi, ariko icyifuzo cyabo ni icyacu: ko rwuzura vuba bishoboka rugashyingurwamo mu cyubahiro.”
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show