U Rwanda na Tanzaniya mu rugendo rushya rwo guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi n’indimi
U Rwanda na Tanzaniya bafashe ingamba nshya zo gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere akarere no kwimakaza ubukungu buhuriweho mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ku wa 26 Nyakanga 2025, mu nama ya 16 y’ihuriro ry’ibihugu byombi (Joint Permanent Commission) yabereye i Kigali, impande zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, ubwikorezi, ingufu, ururimi, n’ishoramari.
Kimwe mu byemezo byafashwe ni ugushinga ibiro by’Ikigo cy’icyambu cya Tanzaniya (TPA) i Kigali, mu rwego rwo koroshya ubucuruzi, cyane ko hejuru ya 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura mu byambu bya Tanzaniya, cyane cyane icy’i Dar es Salaam. Tanzaniya kandi ni igihugu cya kabiri mu byo u Rwanda rukura hanze mu myaka itatu ishize, aho rutumizayo 15% by’ibicuruzwa byinjira mu gihugu.
Mu bijyanye n’indege, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko we n’abagize itsinda ryamuherekeje hafi ya bose bakoresheje RwandAir mu rugendo rugana i Kigali, ashimira imikorere yayo. Yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo indege za Air Tanzania zisubukure ingendo za Kigali, zahozeho ariko zigahagarara kubera impamvu zitandukanye. Abaminisitiri banaganiriye ku mushinga w’inzira ya gari ya moshi (SGR) ihuza Dar es Salaam na Kigali, izanyura i Rusumo no mu Mujyi wa Kigali, ikagezwa ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera. Nubwo ibikorwa byo kubaka byatangiye ku ruhande rwa Tanzaniya, mu Rwanda biracyadindijwe. Uyu mushinga ni ingenzi mu kugabanya ibiciro by’ubwikorezi no koroshya ubucuruzi n’ihahirane.
Mu bijyanye n’ingufu, u Rwanda, Tanzaniya na Burundi bafatanyije umushinga w’amashanyarazi wa Rusumo Falls, uzafasha mu kongera amashanyarazi no kuzamura imibereho y’abatuye mu karere gahuriye ku mipaka. Ku birebana n’indimi, Amb. Kombo yashimye uburyo u Rwanda rufite indimi enye zemewe, harimo n’Igiswahili, maze atangaza ko Tanzaniya izohereza abarimu b’Igiswahili mu Rwanda ndetse ikanatanga ibitabo n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwigisha urwo rurimi. Nk’igihugu gifatwa nk’umurinzi w’Igiswahili, Tanzaniya yiyemeje gutanga umusanzu wayo mu gukwirakwiza uru rurimi mu Rwanda.
Tanzaniya kandi ikomeje kongera ishoramari mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu n’inganda, aho kompanyi zaho zubatse ibigega bibika peteroli ndetse zikanashinga inganda zitandukanye. Ibihugu byombi binateganya kwagura ubufatanye mu bindi bice birimo ubukerarugendo, kurengera ibidukikije, ubuvuzi, itangazamakuru, ikoranabuhanga n’iterambere ry’ishoramari. Abaminisitiri b’impande zombi bashimangiye ko imizi y’ubufatanye bwabo ikomeye kandi ko biyemeje gukomeza kubaka ejo hazaza habereye abaturage b’ibihugu byombi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show