Ni ryari umuntu ahagarika gukura burundu?
Mu buzima bwacu, gukura ni urugendo rurerure rutangirira mu gihe cy’ubwana bukageza ku bugimbi n’ubwangavu. Ariko se, ni ryari umuntu ahagarika gukura? Ibi bibazo byagiye bisubizwa n’ubushakashatsi bwinshi ku iterambere ry’umubiri w’umuntu.
Nk’uko abahanga babigaragaza, umuntu ahagarika gukura akenshi nyuma y’igihe cy’ubugimbi, ubwo amagufa y’umubiri afunga ahantu hihariye hazwi nka “growth plates.” Ibi bituma uburebure bw’umubiri budakomeza kwiyongera. Abahanga bavuga ko ibi bikunze kubaho hagati y’imyaka 16 na 21, aho usanga igitsina gore iricyo gikunze guhagariki gukura mbere kurusha igitsina gabo.
Biterwa niki?
Imibare yerekana ko ku abakobwa, byibuze 95% bahagarika gukura mbere y’imyaka mu cyigero cy'imyaka 18, mu gihe ku basore, 95% bahagarika gukura bageze mu myaka 21. Impamvu zishobora gutera iryo tandukaniro;
1.Ubugimbi butangira kare ku bakobwa
Ubushakashatsi bwerekana ko ubugimbi butangira ku bakobwa butangira hagati y’imyaka 8–13, naho ku basore bugatangira hagati y’imyaka 9–14 (Tanner, 1962; Rogol et al., 2002).
Kubera ko buhera kare bituma ku bakobwa, bakora urugendo rwose rw’imikurire hakiri kare, bityo bakagera ku musozo w’iterambere ry’uburebure hakiri kare.
2. Imisemburo ituma amagufa afunga kare
Ku bakobwa, estrogen (hormone y’igitsina gore) izamuka cyane vuba, igatera gukura kwihuse mu magufa, ariko nanone ikihutisha gufunga kwa growth plates.
Ku basore, testosterone (hormone y’igitsina gabo) nayo ihindurwa mu mubiri ikavamo estrogen, ariko biba buhoro, bituma growth plates zifunga nyuma, bigaha abasore igihe kirekire cyo gukura.
3. Imiterere y’uburere bw’amagufa
Abakobwa bakunda kugira amagufa yoroheje kandi agenda afunga hakiri kare, mu gihe ku basore amagufa akomeza kwaguka no gukomera mu gihe kirekire.
Icyakora, abantu bose ntabwo bahagarika gukura ku gihe kimwe bitewe nuko ari abahungu cyangwa abakobwa, bishobora guterwa n'impamvu zitandukanye nka genes, imirire, imisemburo, ndetse n’ubuzima rusange umuntu abamo
Ibi bituma tugomba kwitondera cyane uburyo twita ku mubiri wacu mu gihe cy’iterambere, kuko imirire myiza, imyitozo ngororamubiri, no kwirinda indwara bishobora gufasha umuntu gukura neza no kugera ku rugero rwe rwiza.
Mu by’ukuri, gukura ni urugendo rudasubira inyuma, kandi kumenya igihe umuntu ahagarika gukura bidufasha kumenya uko twita ku buzima bwacu no guhitamo neza ibyo dukora kugira ngo tugere ku ntego zacu z’ubuzima.
Author Elysee Niyonsenga
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show