English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero:Umuyobozi w'Umurenge yatawe uwakajwiga n'uwashakaga kumwiba 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, Nshimiyimana Dieu Donne, yanizwe n'umuturage washakaha kumwiba telefone ahita ajyanwa n'abaturage kwa muganga ameze nabi.

Amakuru atangwa n'abaturage ni uko uyu muyobozi ngo yaje kinigwa ndetse avunika akaguru ajyanwa kwa muganga ameze nabi.

Abavuganye na Radio/ Tv1 bavuga ko ukekwa witwa Obedi  asanzwe ari igihaze ndetse ko atari ubwa mbere avuzweho ubugizi bwa nabi.

Umwe yagize ati “ Nasanze yamunigiyemo hano, uwo mugabo mumukuraho, ndavuga ngo uri kumuziza iki , amfashe akaboko, anancikanura arangije ariruka.”

Umwe yagize ati “ Nasanze yamunigiyemo hano, uwo mugabo mumukuraho, ndavuga ngo uri kumuziza iki , amfashe akaboko, anancikanura arangije ariruka.”

Nyuma y'ibyo, Umunyabanga nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gatumba, Hategekimana Alexandre yavuze ko ukekwaho icyo cyaha yahise atabwa muri yombi ndetse ko yafatanywe na telefone.

Ati “ Icyagaragaye ni uko twasanze ari uwo muhungu uyifite ndetse bikekwa ko ari nawe watumye avunika.” 



Izindi nkuru wasoma

Ngororero:Umuyobozi w'Umurenge yatawe uwakajwiga n'uwashakaga kumwiba

Uganda:Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi

Nyabihu:Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Jomba yatawe muri yombi

Umugore waciye igitsina cy'umugabo we agahunga yatawe muri yombi

Nyanza:Umusore yatawe muri yombi ubwo yishyuzaga amafaranga yasigawemo yica umuntu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-13 12:20:20 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NgororeroUmuyobozi-wUmurenge-yatawe-uwakajwiga-nuwashakaga-kumwiba-.php