English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda:Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi

Polisi yo mu Karere ka Rukiga mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi Umunyagihugu w'u Rwanda Fosta Twizerimana ukekwaho gusambanya umwana we w'imyaka itandatu.

Bivugwa ko Twizerimana ari umushumba wo mu Kagali ka Kayebe, Paruwasi ya Kigara mu Murenge wa Kamwezi,arashinjwa kuba yarakoze iki cyaha ku wa Gatanu ushize agikoreye mu isambu yarimo aragiramo inka.

Inkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko uyu mugabo yari yajyanye mu murima n'umugore we witwa Veneranda Baresirente w'imyaka 40 n'abakobwa babo bombi bafite imyaka 2 na 6.

Igihe yari mu isambu ,Twizerimana yahamagaye abana be ari kure ya nyina wari uri guhinga nyuma yohereje umwana w'imyaka 2 kure hanyuma ngo afata ku ngufu umwana w'imyaka itandatu.

Nyuma yuko Twizerimana arangije gusambanya umwana we yahise amwoherereza nyina. Agezeyo nyina yabonye umwana yicaye wenyine yitegereje abona amaraso ku maguru umubajije umwana we amubwira ko se yamuhohoteye,uyu mubyeyi yahise abimenyesha Sitasiyo ya Polisi ya Kamwezi bahita bamuta muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, Elly Maate yamagenye icyo gikorwa yise ubunyamaswa kandi kitari umuco,yibajije uburyo umubyeyi ashobora guhemukira umwana we muri ubwo buryo.

Elly Maate  yavuze ko Twizerimana azakurikiranwa kandi agahanwa uko bwikwiye, kugeza ubu afungiye kuri sutasiyo ya Polisi ya Rukiga iperereza rikaba riri gukorwa.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-30 11:39:46 CAT
Yasuwe: 505


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UgandaUmunyarwanda-ukekwaho-gusambanya-umwana-we-yatawe-muri-yombi.php