English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umusore yatawe muri yombi ubwo yishyuzaga amafaranga yasigawemo yica umuntu

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batatu bakuriranyweho kwica Clemantine Mukeshimana w'imyaka 35, ni nyuma yuko umwe muri abo bantu yajyaga gusaba umuyobozi w'Umudugudu ngo amwishyurize amafaranga yasigawemo ubwo yicaga uwo muntu.

Abatawe muri yombi barimo Theophile Nyamurinda w'imyaka 42 akaba ari nawe mugabo wa Clemantine Mukeshimana bigakekwa ko ariwe wahaye  ikiraka Athanase Ntawupfabimaze w'imyaka 26 afatanyije na Ndagijimana Vincent bakunda kwita Muyambara w'imyaka 76 kugirango bice umugore we.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Bayi mu Kagali ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko Clemantine Mukeshimana yari yaratandukanye n'umugabo we Theophile Nyamurinda  bari barasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko bitewe nuko Mukeshimana atabyaraga, bituma umugabo we amuta mu nzu arigendera.

Mu kwezi ku Kuboza umwaka ushize nibwo Mukeshimana yasanzwe mu nzu yapfuye kandi byari bizwi neza ko atarwaye ,icyakora abahatuye bari baketse ko yarozwe ariko kuva ubwo RIB yahise itangira iperereza.

Amakuru avuga ko muri uku kwezi kwa Gatandatu aribwo umusore Ntawupfabimaze yagiye kureba umukuru w'umudugudu wa Bayi ngo amwishyurize amafaranga yari yaremerewe ubwo yicaga Mukeshimana ariko ntayahabwe nkuko yari yabyumwikanye n'uwamuhaye icyo kiraka.

Uwatanze amakuru yagaze ati"Icyo gihe Athanase yagiye avuga ngo Nyakubahwa Muyobozi mwanyishurije ibihumbi 150 Frw ko Theophile yayanyimye kandi nica uriya mugore we ko nafatanyije n'umusaza Muyambara!.

Umukuru w'umugudu akimara kumva ayo makuru yahise abimenyesha RIB abo bagabo uko ari batatu bahita batabwa muri yombo ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntyazo.

Amakuru avuga ko ubwo Ntawupfabimaze yahabwaga ikiraka yari yemerewe amafaranga y'u Rwanda 200.000 Frw ariko yabanje guhabwa vansi y'amafaranga ibihumbi 50frw bamusigaramo ibihumbi 150 Frw.

Aya makuru yemejwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntyazo Alphonse Muhoza.

Abakekwa kuba aribo bishe Mukeshimana bivugwa ko bamunigishije igitenge ubwo bamusangaga iwe mu rugo.

Yanditswe na Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda

Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023

Afurika y'Epfo:Hadutse umuriro hagati y'amashyaka abiri yemeye gusangira ubutegetsi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-12 04:34:08 CAT
Yasuwe: 195


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmusore-yatawe-muri-yombi-ubwo-yishyuzaga-amafaranga-yasigawemo-yica-umuntu.php