English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugore waciye igitsina cy'umugabo we agahunga yatawe muri yombi

Nyuma y'ibyumweru birenga butatu ahigwa bukware, Polisi yo muri Uganda  yatangaje ko yataye muri yombi umugore waciye igitsina cy'umugabo we agahita aburirwa irengero.

Amakuru avuga ko ku ya 10 Kamena aribwo Susan Namuganza w'imyaka 34, akoresheje ikintu gityaye yaciye igitsina cy'umugabo we Moses Kawubanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Busoga y'Amajyaruguru Micheal Kasadha yemeje ko Namuganza yatawe muri yombi.

Micheal Kasadha yavuze ko uyu mugore bamusanze yihishe k'umuvandimwe we mu Karere ka Namutumba.

Yongeye ati" Ukekwaho icyaha yafatiwe i Buwaga, mu Karere ka Namutumba yihishe kumuvandimwe we."

Susan Namuganza afungiye kuri sitasiyo Nkuru ya Polisi ya Kamuli aho ashinjwa gushaka kwica no kwiba."

Iperereza ryemeza ko ku wa mbere tariki ya 10 Kamena mu masaha ya mu gitondo, Bwana Kuwubanya w'Imyaka 45,yabyutse ajya kwiyuhagira arangije asubira mu buriri akenyeye isume."

Kasadha ati:"Ubwo umwana wabo w’amezi 3 yatangiraga kurira, umugore we Namuganza yarabyutse maze uyu wahohotewe atekereza ko agiye gushaka amata yo kumuha, ariko ikibabaje ni uko yagarutse, amusimbukiraho amuca igitsina maze ahunga atwaye amafaranga atazwi umubare.".

Nyuma yo gukatwa gitsina yasigaranye ububabare bukabije yirukira mu baturanyi kugirango bamufashe maze ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kamuli kugirango avurwe.

Amakuru avuga ko nyuma y'ibyumweru bitatu uwo mugabo yitabwaho, yasezerewe ku wa mbere tariki ya 1 Nyakanga .



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BURERA MURI RUGARAMA

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE MURI NYABIHU WAGURA KURI MAKE

Umugore waciye igitsina cy'umugabo we agahunga yatawe muri yombi

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE MURI RUTSIRO

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE MURI RUBAVU KU KIYAGA CYA KIVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-05 11:07:50 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugore-waciye-igitsina-cyumugabo-we-agahunga-yatawe-muri-yombi.php