English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero: Ababaturage basigaye barya akaboga umunsi ku munsi, binyuze muri Orora Wihaze.

Abaturiye akarere ka Ngororero  by’umwihariko  abatuye mu i santere ya Ngororere, barishimira iterambere bamaze kugeraho mu bucuruzi bw’igura n’igurisha ry’inyama.

Bakaba bavuga ko hari itandukaniro rihari  cyane ko bakoreshaga  uburyo bwa gakondo bigatuma batabona akaboga  bihoraho.

Mu kiganiro ijambo.net  yagiranye n’abatuye mu i santere  ya Ngororero, bavuze ko  amezi icyenda ashize babonye impinduka nziza  zatumye  banagabanyirizwa igiciro  cy’inyama  byongeye kandi  buri wese ashobora kugura inyama bitewe n’ubushobozi aba afite.

Tuyishime Innocent utuye mu kagari ka Rususa, yavuze ko mbere hagikoreshwa uburyo bwa  gakondo ko baziguraga zihenze kandi bikaba gacye cyane kubera ko  baziguraga ku munsi w’isoko gusa.

Ayagize ati”Ubu byaroroshye nti tukirya akaboga ku munsi w’isoko  gusa kubera ko bazishyira mu mafirigo, igihe uzishakiye ukaba wazibona kandi zifite umwimerere.

Kagirimpundu Betty,nawe atuye mu Murenge wa Ngororero yavuze ko impinduka zigaragara bitandukanye no mu myaka yashize ubu  basigaye barya inyama bizeye umutekano wazo.

Ati”Ibintu byarahindutse ubu dufite imashini ikata inyama neza nta magufwa, iminzani na firigo n’ubwo tutarabimarana iminsi myinshi bituma turya akaboga twizeye umutekano wako twarasirimutse uwahagera iwacu yahayoberwa“.

Umuyobozi wa koperative KOAIMA Twubakubuzima y’abacuruza ibikomoka ku matungo ikorera mu Murenge wa Ngororero,Niyomizero Prudence, yavuze ko iterambere bagezeho muri ubu bucuruzi rigaragara,ashimira umufatanyabikorwa  “Orora wihaze” wabateye inkunga y’ibyo bikoresho.

Ati”Ntabwo tugikora mu buryo bwa gakondo, tuvangitiranya inyama no kuzitemesha imihoro ubu byarahindutse. dufite imashini n’iminzani n’uburyo bwo kuzipfunyika twabihawe na Orora wihaze tumaze amezi umunani tubifite, ubu inyama zose washaka ku giciro cyose wazibona n’iza maganatanu ziraboneka.’’

Umuyobozi w’umushinga Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID, Lucia Zigiriza,avuga ko guha ibikoresho abacuruzi b’inyama byakozwe bagamije gufasha abaturage kubona  mu kunoza imirire, bakanagura ibyujuje ubuziranenge, birinda indwara zaterwa no kurya ibyanduye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko Bufite gahunda yo gukorana na barwiyemeza mirimo bakavugurura amabagiro yose akajyana n’igihe ndetse hanubakwa n’andi menshi mu bice bitandukanye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Neymar akeneye miliyoni 7£ ngo agure ikirwa cya Japão kiri muri Brésil.

Ngororero: Barishimira ko gahunda yo kubegereza amazi meza igeze ku musozo.

Rubavu: Hamuriswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 10:15:27 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngororero-Ababaturage-basigaye-barya-akaboga-umunsi-ku-munsi-binyuze-muri-Orora-Wihaze.php