Ngororero - Muhanga: Impuruza ku bucukuzi bubi – ‘Turashaka iterambere, si urupfu!
Mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bushobora gufatwa nk’inkingi y’iterambere n’amahirwe y’ubukungu, mu turere twa Muhanga na Ngororero, iyi sura y’ubukire yahindutse umuzigo ukomeye ku baturage. Ni inkuru y’ukuntu ubucukuzi butemewe n’amategeko burimo gusenya inzu, gucamo imiyoboro y’amazi, no guteza impungenge z’umutekano n’ubuzima bw’abaturage.
Muhanga: Aho amabuye y’agaciro yazanyeumwijima aho gucana urumuri
Mu Mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba budashira kubera ubucukuzi butemewe bwibasira igice batuyeho. Habimana Philémon, umwe mu bahatuye, avuga ko ibikorwa by’ubucukuzi byaciye imiyoboro y’amazi yagaburiraga Umujyi wa Muhanga, ndetse bigateza igihombo gikabije.
Ati “Imiyoboro y’amazi yacitse burundu kubera ibishanga bacukuye batabanje gutekereza ku ngaruka. Inzu zacu ziri gusenyuka gahoro gahoro, kandi nta muntu n’umwe uduha igisubizo gihamye.”
Ibi byemezwa kandi n’abandi baturage batandukanye bagaragaza ko ubucukuzi butemewe buri guteranya imiryango, gusenya ibikorwaremezo no gutuma amazi y’imvura atakiboneka mu buryo busanzwe.
Ngororero: Ubuzima bw’abaturage bwigijwe ku ruhande n’inyungu z’abandi
Mu Murenge wa Gatumba, Umudugudu wa Nyenyeri, Mukasine Blandine avuga ko yavuye mu nzu ye nyuma y’uko ubuyobozi bumumenyesheje ko ishobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose. Yari yizejwe ko azishyurirwa inzu yo gukodesha, ariko ngo amafaranga yari agenewe icyo gikorwa yarahagaze, asigara mu bukene bukabije.
Ati “Ubu ntaho ndara hahamye, ndara nshishikara, kandi n’ubuzima bwanjye n’abana bwananiwe. Aho nari ntuye sinshobora gusubirayo kuko ari mu manegeka. Ibyo niringiraga byabaye inzozi.”
Nkundabagenzi Védaste we atuye mu Kagari ka Nsanga, avuga ko inzu ye iri gusenyuka buhoro buhoro, kandi adafite ahandi ho kujya. Ibi bikorwa by’ubucukuzi biri hafi y’urugo rwe bigaragara nk’intandaro y’izo ngaruka.
Akomeza agira ati “Abana banjye mbohereza kuryama ku baturanyi. Jye n’umugore wanjye turara ku gasozi, mu nzu itari inzu. Ubu ni nko gutegereza urupfu.”
Abayobozi barabizi, ariko ibisubizo biracyari kure
Meya w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, yemera ko ubucukuzi butemewe bwateje ibibazo bikomeye mu bice bitandukanye by’akarere. Avuga ko ubu ibikorwa byahagaritswe, kandi ko hari gahunda yo gusana imiyoboro yangiritse ndetse no gusubiza amazi mu buryo bw’imikorere busanzwe.
Ati “Twahagaritse ibikorwa byose bidafite ibyangombwa. Aho amazi yari yaracitse twasubiyemo imiyoboro mishya. Ubu amazi aratemba neza, n’abaturage batangiye kubona impinduka.”
Meya wa Ngororero, Christophe Nkusi, na we yemera ko hari amazu yangiritse kubera ubucukuzi bwemewe n’ubutemewe.
Yagize ati: “Ibigo by’ubucukuzi byagaragaye ko byagize uruhare mu kwangiza inzu z’abaturage bizasabwa kwishyura ibyangiritse. Ku baturage batuye mu manegeka, hari gahunda yo kubimurira ahantu hatekanye.”
RMB: “Ubucukuzi budafite uruhushya ni ikibazo cy’ingutu”
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), Francis Kamanzi, avuga ko ubucukuzi budafite uruhushya ari kimwe mu bibazo bikomeye igihugu gihanganye na byo muri uru rwego. Avuga ko inspekteri zashyizwe mu turere zifite inshingano zo guhangana n’iki kibazo.
Ati ‘’Aho dufatiye abantu bakora mu buryo butemewe, turabahana hakurikijwe amategeko. Icyo dushishikajwe na cyo ni ubucukuzi butanga inyungu ariko budashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Muri Muhanga hari ibigo 19 bikora ubucukuzi, muri byo 15 ni byo bifite ibyangombwa. Mu gihe muri Ngororero, ibigo 18 bibarizwa mu karere, ariko igice kinini ntigifite uruhushya rwemewe.
Icyifuzo cy’Abaturage: “Turashaka iterambere, ariko ritica”
Abaturage bo mu bice byibasiwe bavuga ko batari kurwanya iterambere cyangwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahubwo bifuza ko bikorwa mu mucyo, hubahirizwa amategeko, kandi hadashyinguwe ubuzima bw’abasanzwe batuye mu duce twabaye intandaro y’ubu bucukuzi.
Umwe mu baturage bo muri Gifumba yagize ati “Turifuza ko iterambere riza ritwubakira, atari iridukuraho. Amabuye ni ay’igihugu, ariko ubuzima bwacu ni bwo bw’ibanze.’’
NSENGIMANA Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show