English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga: Uko Umuyobozi w’Ishuri Afunzwe Iminsi 30 Akekwaho Ibyaha Bishingiye ku Gitsina

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwategetse ko Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B afungwa by’agateganyo iminsi 30, akurikiranweho ibikorwa bikomeye byo guhohotera abanyeshuri b’abakobwa, birimo gukorakora no gusoma umunyeshuri waje kwimenyereza umwuga.

Icyemezo cyasomwe ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025, nyuma y’uko urubanza ku ifungwa ry’agateganyo rwabaye tariki 27 Gicurasi. Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yakundaga gushyira igitutu ku bakobwa biga cyangwa bimenyereza umwuga muri icyo kigo, abakangisha kubima amanota nibaramuka banze ibyo abasaba.

Mu iburanisha, uregwa yemeye ko yasomye umunyeshuri umwe wamushinjaga ihohotera, ariko avuga ko babyumvikanyeho. Yongeyeho ko na we uwo mukobwa ari we watangiye kuvuga ibyabaye.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko iyo myitwarire y’ubuyobozi yari isanzwe izwi muri iryo shuri, ndetse ko hari abandi banyeshuri bahoze bavuga ko bahohoterwaga n’uwo murezi. Nubwo uregwa ahakana ibindi byaha byose, avuga ko yagambaniwe n’abayobozi b’ishuri, kandi ko yari yaramenyesheje RIB.

Uregwa kandi yemeye ko yigeze gusaba imbabazi ku byaha byamuvuzweho, ariko avuga ko yabihatiwe n’ubuyobozi kugira ngo ikibazo gihagararire aho.

Iri fungwa ry’agateganyo rije mu gihe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bigo by’amashuri bikomeje gutera inkeke mu Rwanda. Ababyeyi n’abarezi barasabwa gufata iya mbere mu kurinda umutekano w’abanyeshuri, by’umwihariko abakobwa.

Inkuru dukesha  RADIO TV 10



Izindi nkuru wasoma

Muhanga: Uko Umuyobozi w’Ishuri Afunzwe Iminsi 30 Akekwaho Ibyaha Bishingiye ku Gitsina

Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire

Shatta Wale yigambye gufasha polisi kugabanya ibyaha

Isreal yishe umuyobozi wa Hamas muri Gaza

‘Buri mwaka nica Umututsi’ –Uko yatawe muri yombi akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-04 10:12:39 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhanga-Uko-Umuyobozi-wIshuri-Afunzwe-Iminsi-30-Akekwaho-Ibyaha-Bishingiye-ku-Gitsina.php