English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

NESA: Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo gutangira igihembwe cya Kabiri ziteye.

Abanyeshuri biga bacumbikiwe bazakomereza ibyishimo byo gutangira umwaka mushya wa 2025 ku bigo bigaho, nk’uko bigaragazwa mu ngengabihe y’amashuri.

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje kuri uyu wa 27 Ukoboza ko gahunda y’ingendo z’abanyeshuri batangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, izatangira kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Mutarama 2025.

Itangazo NESA yashyize ahagaragara rigaragaza ko ingendo zizatangira ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025 zikazasoza ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, ku banyeshuri bose biga mu bigo bibacumbikira.

Abazabimburira abandi mu gusubira ku ishuri mu gihembwe cya kabiri bazagenda ku wa gatanu tariki 3 Mutarama 2025.

Kuri uwo munsi, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y’lBurengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’lburasirazuba ndetse na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025, hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru hazagenda abo mu Turere twa Rulindo na Gakenke naho mu Ntara y’Iburasirazuba hagende abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza.

Ku Cyumweru, tariki 5 Mutarama 2025, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye muri Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro ho mu Burengerazuba, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’lburasirazuba ndetse na Gicumbi yo mu Majyaruguru.

Ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025, hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali, Rusi na Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, abo mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Abo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyeshuri bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

NESA yasabye ubuyobozi bw’amashuri gutangira imyiteguro y’abanyeshuri bakora isuku ku mashuri, kubashakira ibyo bazarya ndetse n’izindi nzego zose zasabwe ubufatanye kugira ngo amasomo azatangire neza.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo.

Icyakora, abazahagurukira aha, bamenyeshejwe ko gukererwa bishobora gutuma urugendo rwabo rusibira, kuko nyuma ya saa cyenda, sitade izafungwa.

Abanyeshuri kandi basabwe kuzubahiriza umunsi wabo w’urugendo, kuko uzaza ku munsi utari uwe n’ubundi azasubira iwabo agategereza igihe cye.

NESA yasabye ababyeyi  gutegurira abana ibikoresho bikenerwa ku ishuri no kubaha amafaranga y’urugendo bazifashisha ubwo bazaba bagarutse mu biruhuko.



Izindi nkuru wasoma

Polisi y’u Rwanda igiye gutangira gukoresha ‘drones’ mu kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yatandukanye na Byiringiro Lague.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO: ITANGAZO RY'AMASOKO ATANDUKANYE YO KUGEMURA Y' IGIHEMBWE CYA II.

NESA: Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo gutangira igihembwe cya Kabiri ziteye.

ES APAKAPE-RUTSIRO: ISOKO RYO KUGAMURA IBYO KURYA IGIHEMBWE CYA II.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-27 20:32:22 CAT
Yasuwe: 482


Comments

By MUGISHA Pacifique on 2025-01-03 04:45:47
 yego rwose ariko mwogere vacance ku gihembwe 1,2



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NESA-Dore-uko-ingendo-zabanyeshuri-zo-gutangira-igihembwe-cya-Kabiri-ziteye.php