Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Iwawa: Dore ingamba nshya zo gufasha urubyiruko zafashwe.
Kuri uyu waGatatu tariki ya 19 Gashyantare2025, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, ari kumwe n’abayobozi batandukanye, basuye Ikigo Ngororamuco cya Iwawa. Icyo gikorwa cyari kigamije kureba uko urubyiruko ruharangiriza amasomo rushyirwa mu buzima busanzwe no kureba amahirwe yo kubafasha kubona imirimo.
Mu biganiro byabereye Iwawa, hagarutswe ku kamaro ko gufasha uru rubyiruko gukoresha ubumenyi bw’imyuga bahavanye, harimo ubuhinzi, ubwubatsi, ubudozi, n’ububaji. Hanashimangiwe uruhare rw’abikorera mu gutanga amahirwe y’akazi.
Abayobozi bagarutse no ku ruhare rw’imiryango mu kwakira neza uru rubyiruko, kugira ngo rudatakaza icyizere cy’ubuzima. Hanatanzwe inama ku gukoresha inguzanyo zitangwa na Leta n’ibigo by’imari, hagamijwe iterambere rirambye.
Iyi gahunda ni imwe mu ngamba za Leta zo kurwanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda no gufasha urubyiruko kugira ejo hazaza heza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show