Igikombe cy’Amahoro: Ni nde uzuzuza urutonde rw’amakipe 8 akina 1/4? Dore uko bazahura.
Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro yakiniwe ku wa Kabiri, tariki 18 Gashyantare, no ku wa Gatatu, tariki 19 Gashyantare 2025, hamaze kumenyekana amakipe arindwi azakina 1/4 cy’irangiza.
Gusa haracyategerejwe umukino umwe usigaye, uzasiga hamenyekanye ikipe ya munani izuzuza urutonde rw’izi kipe zakomeje.
Police FC na AS Kigali ziteganyijwe guhura muri 1/4
Police FC, ifite iki gikombe, yakomeje nyuma yo gusezerera Nyanza FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Mu mukino wo kwishyura, Police FC yatsinze ibitego 3-0 byinjijwe na Chukma, Byiringiro Lague na Mugisha Didier. Iyi kipe izacakirana na AS Kigali yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Mu mukino wo kwishyura, AS Kigali yanganyije na Vision FC igitego 1-1, aho Emmanuel Okwi yafunguye amazamu, ariko Twizerimana Onesime aza kugombora.
APR FC izacakirana na Gasogi United
APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura, ishimangira insinzi yayo ku giteranyo cy’ibitego 4-0. Iyi kipe y’ingabo yatsindiwe na Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco (ibitego 2), na Mamadou Sy. Muri 1/4, APR FC izahura na Gasogi United yasezereye AS Muhanga ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Amagaju FC na Mukura VS bazacakirana.
Amagaju FC yatsinze Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, ishimangira itike yayo muri 1/4. Iyi kipe izahura na Mukura VS yasezereye Intare FC ku giteranyo cy’ibitego 2-0.
Rayon Sports itegereje uzava hagati ya Gorilla FC na City Boys
Rayon Sports FC yasezereye Rutsiro FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1, inahita ibona itike ya 1/4. Gusa, iracyategereje kumenya uwo izahura na we hagati ya Gorilla FC na City Boys, kuko ari wo mukino wonyine usigaye ngo hamenyekane ikipe ya munani ikomeza muri 1/4.
Ikipe izitwara neza muri uyu mukino wa nyuma wa 1/8 ni yo izuzuza urutonde rw’amakipe azakina 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show