English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igikombe cy’Amahoro: Ni nde uzuzuza urutonde rw’amakipe 8 akina 1/4? Dore uko bazahura.

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro yakiniwe ku wa Kabiri, tariki 18 Gashyantare, no ku wa Gatatu, tariki 19 Gashyantare 2025, hamaze kumenyekana amakipe arindwi azakina 1/4 cy’irangiza.

Gusa haracyategerejwe umukino umwe usigaye, uzasiga hamenyekanye ikipe ya munani izuzuza urutonde rw’izi kipe zakomeje.

Police FC na AS Kigali ziteganyijwe guhura muri 1/4

Police FC, ifite iki gikombe, yakomeje nyuma yo gusezerera Nyanza FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Mu mukino wo kwishyura, Police FC yatsinze ibitego 3-0 byinjijwe na Chukma, Byiringiro Lague na Mugisha Didier. Iyi kipe izacakirana na AS Kigali yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Mu mukino wo kwishyura, AS Kigali yanganyije na Vision FC igitego 1-1, aho Emmanuel Okwi yafunguye amazamu, ariko Twizerimana Onesime aza kugombora.

APR FC izacakirana na Gasogi United

APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura, ishimangira insinzi yayo ku giteranyo cy’ibitego 4-0. Iyi kipe y’ingabo yatsindiwe na Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco (ibitego 2), na Mamadou Sy. Muri 1/4, APR FC izahura na Gasogi United yasezereye AS Muhanga ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Amagaju FC na Mukura VS bazacakirana.

Amagaju FC yatsinze Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, ishimangira itike yayo muri 1/4. Iyi kipe izahura na Mukura VS yasezereye Intare FC ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Rayon Sports itegereje uzava hagati ya Gorilla FC na City Boys

Rayon Sports FC yasezereye Rutsiro FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1, inahita ibona itike ya 1/4. Gusa, iracyategereje kumenya uwo izahura na we hagati ya Gorilla FC na City Boys, kuko ari wo mukino wonyine usigaye ngo hamenyekane ikipe ya munani ikomeza muri 1/4.

Ikipe izitwara neza muri uyu mukino wa nyuma wa 1/8 ni yo izuzuza urutonde rw’amakipe azakina 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro 2025.



Izindi nkuru wasoma

Igikombe cy’Amahoro: Ni nde uzuzuza urutonde rw’amakipe 8 akina 1/4? Dore uko bazahura.

Tour du Rwanda 2025: Urutonde rw’abakinnyi n’amakipe azayitabira rwamaze gutangazwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Iwawa: Dore ingamba nshya zo gufasha urubyiruko zafashwe.

U Rwanda rwahagaritse inkunga z’Ububiligi ruhomba Miliyoni 180€: Dore imishinga yahagaze.

Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo guhemukira Rutsiro FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-20 10:21:01 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igikombe-cyAmahoro-Ni-nde-uzuzuza-urutonde-rwamakipe-8-akina-14-Dore-uko-bazahura.php