English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mukura VS yagaraguje agati ikipe ya APR FC i Huye, Rayon Sports yongera ikinyuranyo cy’amanota.

Mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri iki Cyumweru, Mukura Victory Sports yatsinze APR FC igitego 1-0, bikomeza gutuma Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere n'amanota ane iyirusha.

APR FC yari yagiye gukina izi neza ko mukeba wayo, Rayon Sports, yanganyije ku wa Gatandatu, bikaba byayihaga amahirwe yo kuyegera ku inota rimwe. Gusa ibyo ntiyabigezeho, kuko yatsinzwe na Mukura VS mu mukino waranzwe no guhangana gukomeye.

Destin Malanda yatsinze igitego cyahesheje Mukura VS intsinzi

Mukura VS yafunguye amazamu ku munota wa 18, nyuma y’akazi gakomeye ka Jordan Dimbumbu wahinduye umupira mwiza, maze Destin Malanda awushyira mu izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre. APR FC yagerageje kwishyura binyuze kuri Djibril Cheick Ouatarra, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, ariko ntibyabahiriye. Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iyoboye n’igitego 1-0.

Impinduka za APR FC ntizatanze umusaruro

Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zitandukanye igamije gukomeza gusatira. Yasimbuje Denis Omedi, Mahmadou Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Yussif, ishyiramo Nshimirimana Ismael Pitchou, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Nubwo iyi kipe yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, ntiyigeze igira amahirwe menshi yo gutsinda, kuko Mukura VS yakomeje kwihagararaho neza.

Mamadou Sy yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 75, ariko umunyezamu wa Mukura VS, Ssebwato Nicholas, agaragaza ubuhanga akuramo umupira. APR FC yakomeje gukina isatira, ariko nta musaruro yabonye.

Mukura VS ikomeje kwigaragaza i Huye, APR FC iguma ku mwanya wa kabiri

APR FC itsinzwe umukino wa gatatu muri shampiyona, iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 41. Uyu mwaka, Stade Mpuzamahanga ya Huye yakomeje kubera APR FC umusozi utoroshye, kuko mu mukino ubanza yahatsindiwe n’Amagaju FC 1-0, mu gihe Mukura VS na yo yari yahatsindiye Rayon Sports ibitego 2-1.

Iyi ntsinzi ikomeje gukomeza Mukura VS, mu gihe APR FC igomba kongera imbaraga niba ishaka guhatanira igikombe cya shampiyona.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Menya impamvu

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Umunyezamu wa Bayer Leverkusen, Tella yikuye mu ikipe y’Igihugu ya Nigeria izakina n’u Rwanda

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-24 08:45:37 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mukura-VS-yagaraguje-agati-ikipe-ya-APR-FC-i-Huye-Rayon-Sports-yongera-ikinyuranyo-cyamanota.php