Mukeka ko ari iyihe mpamvu ituma ibihugu byinshi bikunda gushora imari mu Rwanda-Francis Gatare
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare yagarageje ko impamvu u Rwanda rukomeje kuzamura ishoramari ry’ibigo byo mu bihugu byo hanze ya Afurika, ari uko bihitamo u Rwanda nk’ahantu hashobora kubafasha kubyaza umusaruro amahirwe ya Afurika, bijyanye na politiki rwashyizeho.
Raporo ya RDB ya 2023 igaragaza ko ishoramari ry’ibihugu byo hanze ya Afurika ryanganaga na miliyoni 875,2$, ryashowe mu mishinga cyangwa ibigo bigera ku 181.
Iyi raporo igaragaza ko ibihugu byo muri Aziya byashoye miliyoni 551,7$ yashowe mu mishinga 109, u Burayi bushora miliyoni 210$ n’imishinga 33, Amerika ishora miliyoni 92,3$ mu mishinga 33 mu gihe Oceania yashoye miliyoni 21$ yashowe mu mishinga 6.
Iri shoramari ryiyongeraho na miliyoni 594$ zashowe mu mishinga 151 ituruka muri Afurika u Rwanda rutarimo.
Gatare yavuze ko iyo ibigo bije gutangira ubucuruzi mu Rwanda, bigaragaza ko nubwo muri Afurika hari isoko ryagutse mu nzego zitandukanye kenshi usanga buri gihugu gifite ibyacyo kigenderaho rimwe na rimwe bigoranye.
Ibi bituma hari aho bitera urujijo nko ku bashoramari baturutse hanze ya Afurika, bikaba byabagora kumenya ngo ni he bashobora gushora imari no gutangirira imirimo yabo.
Ati “Ariko uyu munsi turi kubona umubare w’ibigo byinshi ndetse bituruka hanze ya Afurika bibona u Rwanda nk’ahantu heza ho kwinjirira byoroshye ngo babyaze umusaruro ayo mahirwe ya Afurika.”
Yavuze ko abo bose baza mu Rwanda bakagerageza, byakunda bakagukira mu bihugu bitandukanye bya Afurika “ibintu turi kubona cyane byiyongera ku bo hanze ya Afurika baza mu Rwanda.”
Ibi bishimangirwa kandi n’Umuyobozi w’Ikigo cya Bboxx, gikwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y’Izuba witwa Mansoor Hamayun, ikigo giherutse kwimurira icyicaro cyacyo gikuru mu Rwanda kivuye mu Bwongereza.
Hamanyuma yavuze ko nyuma yo kubona ko u Rwanda ari urugero rw’uko ishoramari ryabo muri Afurika ryashoboka, bagukiye no mu masoko 10 yo mu bihugu bitandukanye by’uyu mugabane.
Ati “Twageze muri Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Burkina Faso n’ahandi. Ibyo bishoboka kubera ko u Rwanda rworoheje byinshi byorohereza ishoramari.”
Ibyorohejwe kuri Mansoor birimo internet ikomeje kugezwa hose mu gihugu, uburyo bw’ubwikorezi bw’aba ubwo ku butaka no mu kirere “n’abanyamwuga uyu munsi bahari ku bwinshi, tutibagiwe n’ibijyanye n’umutekano.”
Hamanyuma avuga ko ikindi cy’ingenzi gituma ibigo bibona u Rwanda nk’ahantu heza ho gushingira ibiro bikuru by’ibikorwa byabyo biri muri Afurika ari ubushake bwa politiki bworohereza ishoramari.
Bboxx iteganya ko mu myaka itanu iri imbere izaba yakoze ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 100$.
Yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2010, ije guhangana n’ikibazo cy’amashanyarazi cyari cyibasiye abatishoboye. Aho ubu imaze kugeza amashanyarazi byibuze ku ngo zingana zirenga 10%.
Iki kigo gifite gahunda yo kugeza serivisi zacyo ku baturage miliyoni 36 hirya no hino muri Afurika bitarenze mu 2028.
Gatare avuga ko kuri ubu u Rwanda ruri kureba uko rwabyaza umusaruri amahirwe ari mu masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, bityo ibigo biri gutangizwa mu Rwanda bikagururwa mu Karere na Afurika hagendewe kuri ayo masezerano.
Uyu muyobozi yerekana ko ibyo u Rwanda rurangamiye birimo no koroshya ubuhahirane bwa Afurika, ubwikorezi bw’ibintu n’abantu bikoroshywa “ndetse u Rwanda rwo rwarabitangiye kuko ukirugeramo uhita utererwa kashe muri pasiporo cyangwa ugahabwa viza bidasabye ko ubanza kujya kuri ambasade y’u Rwanda mu gihugu cyawe mbere.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show