English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

PSD ivuga ko ifite impamvu nyinshi zituma yarahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame

Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage, PSD ryijeje abo mu Turere twa Rubavu na Musanze ko nibabatora bazashyira imbere guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhinzi butanga umusaruro kandi bufite isoko.

 

Babigarutseho mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’Abakandida Depite ba PSD. Imbaga y’abayoboke b'Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, baturutse hirya no hino bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa RPF, Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abakandida Depite baryo i Rubavu bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nengo, naho i Musanze bahurira  muri Stade Ubworoherane.

Abayoboke b’iri Shyaka barimo kuririmbana akanyamuneza indirimbo zirata ibigwi Paul Kagame, bagashimangira ko hari impamvu nyinshi zifatika zituma bashyigikira Paul Kagame nka Perezida bifuza ko akomeza kubayobora, hashingiwe ku ho Igihugu kigeze mu iterambere.

Hagendewe ku mwihariko w’Uturere twa Rubavu na Musanze nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubuhinzi, Muhakwa Valens, Visi Perezida wa Mbere wa PSD yijeje ko izi nkingi zombi abaturage nibabatorera Ubudepite bazarushaho kuziteza imbere. 

Muri iyi manda itaha, Ishyaka PSD rifite ibitekerezo 60 rigiye gusobanurira abaturage kugira ngo bazarihundagazeho amajwi abajyana mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu bayoboke bemeza ko ibyo bitekerezo bizihutisha iterambere ry’Igihugu 

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka PSD  Dr Ngabitsinze Chrysostome avuga ko mu minsi bamaze biyamamaza ibikorwa bigenda neza.

Ishyaka PSD ririmo kwamamaza abakandida Depite baryo 59.



Izindi nkuru wasoma

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi

Perezida Kagame ni Perezida wubashwe kandi ifite icyerekezo-Minisitiri w'intebe wa Centrafrique

Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo

PSD ivuga ko ifite impamvu nyinshi zituma yarahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-30 16:17:09 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/PSD-ivuga-ko-ifite-impamvu-nyinshi-zituma-yarahisemo-gushyigikira-Umukandida-Paul-Kagame.php