English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imiryango 4 y’ubucuruzi yahiye irakongoka – Ibyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje

Mu masaha ya saa Tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 15 Mata 2025, inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iri ahazwi nko mu Cyarabu, mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, isiga ibice bine by’ubucuruzi bibaye ivu.

Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by’amashanyarazi, ibiribwa bihiye (restora), imyenda n’inkweto, byose bikaba byahiye bigakongoka. Abaturage batangaje ko inkongi yaturutse imbere mu nzu yacururizwagamo ibikoresho by’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye UMUSEKE ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyi nkongi yaturutse ku makosa y’amashanyarazi azwi nka short circuit.

Yagize ati: “Polisi yatabaye vuba umuriro urazimwa, birinda ko wagira ahandi ugera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane n’agaciro k’ibyangiritse.”

SP Habiyaremye yasabye abaturage kugira amakenga ku ikoreshwa ry’amashanyarazi, no kujya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe mu gihe habaye ikibazo cy’inkongi, kugira ngo hatabaho kwangirika gukabije.

Abaturage bo mu Kagari ka Butare bemeza ko ari inkongi ikomeye ibaye muri aka gace mu mezi ashize, bakifuza ko habaho ubugenzuzi bukomeye bw’imiyoboro y’amashanyarazi mu mazu y’ubucuruzi, by’umwihariko aho hakunze kurangwamo ubucucike.



Izindi nkuru wasoma

Imiryango 4 y’ubucuruzi yahiye irakongoka – Ibyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje

RIB yatangiye iperereza ku munyarwenya Nyaxo

Ukuri ku bivugwa ku bakobwa bagira ibibyimba mu gitsina: Dore ibyo ukwiriye kumenya

Abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu bwoba bw’ihagarara ry’ubucuruzi n’ubuzima

Intambara y’ubucuruzi: U Bushinwa bwafatiye icyemezo igihugu k’igihangange ku isi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-16 10:01:42 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imiryango-4-yubucuruzi-yahiye-irakongoka--Ibyo-iperereza-ryibanze-ryagaragaje.php