Muhanga:Ibitabiriye igitaramo cy'umuhanzi Papa Cyangwe batashye bababaye.
Mu ijoro ryo kuri Noheri tariki ya 25 Ukuboza abatuye mu mujyi wa Muhanga babajwe nuko bategereje umuhanzi uzwi nka Papa cyangwe wari kuza ku bataramira ariko birangira abatengushye.
Abitabiriye icyo gitaramo bavugako bari bishyuye amafaranga 1000 kugirango bemererwe kwinjira ahari bubere icyo gitaramo ariko birangira ibyo babasezeraniwe bitabaye.
Abari bitabiriye icyo gitaramo benshi biganjemo urubyiruko batangaje ko igihe cyageze bumva barambiwe maze barataha kuberako ababyinnyi basanzwe bari bamaze kunanirwa maze bagacuranga indirimbo zisanzwe.
Byari biteganijwe ko Papa Cyangwe ataramira abari bitabiriye icyo gitarambo guhera saa tatu z'ijoro ariko byageze saa sita abenshi bamaze gutaha atarahagera.
Icyi gitaramo byari biteganijwe ko cyiri bubere mu kabari ko mu mujyi wa Muhanga kazwi nka Plateau du Centre du Centre.Abenhi mu bari bitabiriye icyo gitaramo batashye bujujuta bavuga ko babajwe no kubura uwo bari basezeranijwe kandi bishyuye amafaranga yabo.
Umwe muribo yavuze ko ibyababaye bwari uburyo bwo kubatuburira kugirango babone amafaranga.
Umuyobozi w'akabare Abayo Christina yatangarije Kigali Today ko Papa Cyangwe yageze mu mujyi wa Muhanga mu masaha ya saa sita z'ijoro kubera ikibazo yagize cy'imodoka maze bigatuma acyererwa.
Abayo yatangaje ko yasabye imbabazi kubera abantu bari bamutegereje bakamubura ndetse n'akabari nako gasaba imbabazi kubera ibyabaye.
Yavuze ko bari baziko afite icyindi gitaramo i Musanze ariko akaba yaragombaga no kugera i Muhanga ariko icyibazo cyikaba imodoka, yasabye imbabazi kugirango abantu badakeka ko ibyabaye ari uburiganya.
Yavuzeko nubwo yahageze amasaha akuze yataramiye abari bahari kandi akishyurwa nkuko bari babivuganye ariko nyir'akabari we avugako yamuhombeje.
Ati"njye nubahirije ameserano twari twagiranye nubwo nawe yagize ikibazo cyitamuturutseho ariko njye narahombye gusa ndasaba imbabazi ibitabiriye igitaramo bagataha batabonye uwo bahakashaka''.
Abayo yakomeje avuga ko bagiye gutegura icyindi gitaramo cyiza gisoza umwaka naho ibya Papa Cyangwe byo bizongera bitekerezweho niba bakongera ku mutumira mu bindi bitaramo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show