English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’Abakirisitu mu gushimira Papa Leo XIV

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’Abakirisitu Gatolika muri Misa yo gushimira Imana yabahaye Umushumba mushya wa Kiliziya, Papa Leo XIV. Ni Misa yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabereye muri Paruwase ya Regina Pacis i Kigali.

Minisitiri Ngirente yashimangiye ko u Rwanda rwakiriye itorwa rya Papa Leo XIV n’ibyishimo byinshi, anagaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi na Kiliziya Gatolika mu guteza imbere amahoro n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Ni ikimenyetso cyiza cy’ibyo atwifuriza twese. Natwe dukwiye guharanira ayo mahoro. Mureke amahoro aganze mu miryango yacu, ibi bizatuma tubana neza kandi binadufashe iterambere ryacu rigere kure.”

Papa Leo XIV yatorewe kuyobora Kiliziya ku wa 8 Gicurasi 2025. Mu butumwa bwe bwa mbere, yasabye Isi kwimakaza amahoro no guhagarika intambara, avuga ko atifuza ko habaho indi ntambara ya gatatu y’Isi.

Yagize ati: “Intambara ntizongere. Ndahamagarira ibihugu ku Isi ngo intambara ya gatatu y’Isi itazabaho. Ndahamya ko amahoro aruta byose.”

Ubutumwa bwe bwanyuze imitima ya benshi ku Isi, by’umwihariko u Rwanda rwabugarutseho nk'inkingi y’iterambere n’umutekano w’abaturage.

Minisitiri Ngirente yongeye gushimangira ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika ukwiye gukomeza, anashimira Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda, Umunyarwanda wa mbere witabiriye amatora y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Yasoje yizeza Papa Leo XIV ubufatanye bw’u Rwanda mu rugendo rwo kwimakaza ubutumwa bw’amahoro n’urukundo ku Isi.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ikipe ya Juventus yamaze gusinyisha myugariro ukomoka mu Rwanda

Intambwe idasanzwe: U Rwanda na Mauritania mu masezerano y’ishoramari i Abidjan

Uko ingengo y’imari ya MINISANTE izahindura isura y’amavuriro yo mu Rwanda

Filime nyarwanda zigiye kuba umuyoboro w’urukozasoni? Icyo Rucagu avuga ku mashusho ya Natacha

Amerika n’u Bushinwa mu nzira nshya y’ubucuruzi: Ese intambara y’imisoro irarangiye burundu?



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-12 09:42:13 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Guverinoma-yu-Rwanda-yifatanyije-nAbakirisitu-mu-gushimira-Papa-Leo-XIV.php