English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese Vatican yaba igiye guhuza Ukraine n’u Burusiya nyuma y’ibiganiro Papa agiranye na Zelenskyy?

Mu gihe Isi yari ibumbiye hamwe mu Misa ya mbere ya Papa mushya, Leo XIV, ku kibuga cya Saint Pierre i Vatican, ahari hateraniye abasaga 200.000, hadutse igikorwa cyihariye cyatumye benshi bibaza byinshi: Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yahuye n’Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, mu biganiro Vatican yanze gutangaza ibikubiyemo.

Mu butumwa bwuje impuhwe n’urukundo, Papa Leo XIV yagaragaje icyerekezo gishya cya Kiliziya, asaba ko iba umusingi w’ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe mu isi yuzuye ibikomere by’intambara n’akarengane. Yasabye isi yose kwitegereza Kristu, ikamwakira nk’urumuri n’ikizere cy’amahoro arambye.

Mu isengesho rya Regina Caeli, Papa Leo XIV yibukije amahanga ibyago byugarije Gaza, Myanmar na Ukraine, asabira abarimo kuzahazwa n’intambara, aboneraho gusaba ko amahanga afata iya mbere mu guharanira amahoro.

Perezida Zelenskyy, abinyujije ku rubuga rwa X, yashimiye Vatican ku bushake ifite bwo guhuza Ukraine n’u Burusiya, avuga ko Ukraine yiteguye ibiganiro byose bigamije iherezo ry’intambara. Yagize ati: “Twiteguye inzira zose zashobora gutanga igisubizo kirambye. Turashima Vatican ku ruhare rwayo.”

Uyu muhango w’ubusabane hagati ya Papa na Zelenskyy ukomereje ku bindi biganiro byabereye i Vatican ubwo Zelenskyy yahuye na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu muhango wo gusezera kuri Papa Francis. Aha, Zelenskyy yavuze ko we na Trump baganiriye ku mikoranire y’umutekano wo mu kirere no gufatira u Burusiya ibihano.

Yemeje ko Perezida Trump yashyigikiye igitekerezo cy’agahenge k’iminsi 30 hagati ya Kiev na Moscow, nk’urufunguzo rwo kugera ku mahoro arambye.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ayobora Nigeria

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barindwi i Kyiv, abandi 22 barakomereka

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 09:21:58 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-Vatican-yaba-igiye-guhuza-Ukraine-nu-Burusiya-nyuma-yibiganiro-Papa-agiranye-na-Zelenskyy.php