English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Papa Cyangwe yasusurukije imbaga ku munsi wa 2 wa Kivu Beach Expo Festival 2025

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 05 Nyakanga 2025, Umujyi wa Gisenyi wabereyemo ibyishimo by’ikirenga ubwo Papa Cyangwe, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, yasusurutsaga ibihumbi by’abitabiriye Kivu Beach Expo and Festival ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahazwi nka ‘Public Beach’.

Uyu muhanzi yataramiye imbaga y’abantu biganjemo urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi, baririmbana indirimbo ze zikuzwe cyane zirimo “Winsetsa, Karma, Siba, Nyonga, It’s Okay, Niki, Mutima n’izindi.

Ubwo Papa Cyangwe yaganiraga na Ijambo.net yavuze ko iki gitaramo ari umwanya wo guhuza imitima no kwerekana urukundo rw’igihugu.

Ati ‘’Ntabwo ndi hano gusa ngo ndirimbe; ndi hano ngo duhuze imitima. Turi hano nk’Abanyarwanda, nk’Abanyafurika, kugira ngo dusangire ibyia+shimo, dukunde igihugu cyacu kandi tunamenye icyo dushoboye. Kivu Beach Festival ni impeshyi y’ubuzima.”

Iri serukiramuco, ryitabirwa n’ingeri zose ziganjemo urubyiruko n’abagore bafite udushya mu myambaro, ibiribwa, ibinyobwa, ubukorikori na Made in Rwanda. Hanabaye ibikorwa by’imyidagaduro birimo koga, gutembera mu mato, imikino itandukanye n’imbyino z’umuco, byose mu mutekano usesuye.

Abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda barashima iri serukiramuco baritangaho urugero nk’ikiraro cy’ubusabane, ubukerarugendo n’umuco. Biteganijwe ko Kivu Beach Festival izakomereza mu turere tundi dukora ku kiyaga cya Kivu turimo Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Iri serukiramuco rihuriza hamwe ubukerarugendo, ubuhanzi, umuco n’ubucuruzi, rikaba ryitezweho kongera urukundo rw’igihugu n’isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Nsengimana Donatien|Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

Abakinnyi 30 bahataniye Ballon d’Or 2025 bamaze gutangazwa

Rubavu: BasiGo yazanye bisi z'amashanyarazi zitezweho impinduka mu ngendo z’imbere mu gihugu

Musanze: Bamwe mu batishoboye bahawe inka mu kwizihiza umunsi w’Umuganura



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-07-06 13:05:53 CAT
Yasuwe: 337


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Papa-Cyangwe-yasusurukije-imbaga-ku-munsi-wa-2-wa-Kivu-Beach-Expo-Festival-2025.php