English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Shampiyona ya U17 yatangiranye amabombe! APR itsindagira Rayon Sports ibitego 9-1.

Mu mukino w’umunsi wa mbere w’amarushanwa y’ingimbi zitarengeje imyaka 17, APR y’abato yatsinze Rayon Sports ibitego 9-1 mu mukino wavuzwemo kubeshya imyorondoro ya bamwe mu bari gukina iyi shampiyona.

Iri rushanwa rishya ryatangijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Munyankaka Ancille.

Hari kandi Komiseri Ushinzwe amarushanwa, Turatsinze Amani, Komiseri w’Umutekano, Rurangirwa Louis, Komiseri Ushinzwe Abasifuzi, Hakizimana Louis na Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike, Habimana Hamdan.

Ni mu gihe kandi abayobozi b’amakipe yombi bari bitabiriye, Chairman mushya wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yari ahari hamwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée.

APR FC yatangiranye igitego kuko ku munota wa kane w’umukino, Ujeneza Patrick yatunguye umunyezamu Ganza Tabou amutera ishoti rikomeye afungura amazamu.

Bidatinze ku munota wa 12, Niyonkuru Edison yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw’ibumoso acenga umunyezamu, Ganza atsinda igitego cya kabiri.

Uyu mukino wari uryoshye kuko ibitego byari byinshi, ku munota wa 16, Rayon Sports yishyuye igitego cya mbere ku mupira Ntwari Sharif yazamukanye yihuta cyane.

Ku munota wa 19, Niyonkuru Edison yazamutse yihuta asiga ab’inyuma ba Rayon Sports acenga umunyezamu, atsinda igitego cya gatatu.

Rayon Sports yarushwaga bigaragara, ku munota wa 27, Nshunguyase Emmanuel yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Mugiraneza Thierry akina n’umutwe atsinda igitego cya gatanu.

Ibitego byajyagamo umusubirizo, ku munota wa 30, Mugisha Aristide yatsinze igitego cya gatandatu.

Bidatinze ku munota wa 33, Ishimwe yatsinze igitego cya karindwi, mu gihe Rayon Sports wabonaga yashobewe.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego ndentse yanayirushije bigaragara 7-1.

APR FC yongeye gutangira igice cya kabiri nk’icya mbere, ku munota wa 46, Ujeneza Patrick atsinda igitego cya munani.

Mu minota 65, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ariko iy’Ingabo yiharira umupira cyane.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Rayon Sports yageragezaga gusatira ariko abakinnyi ba APR bakugarira neza.

Ku munota wa 89, Ishimwe Hirwa Thierry yatsindiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cya Cyenda.

Umukino warangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 itangira Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 itanga ubutumwa.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Gorilla FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2. Ni mu gihe mu bakobwa, umukino wabanjirije uyu, APR WFC yatsinze Police WFC ibitego 2-1.



Izindi nkuru wasoma

Bus ya Rayon Sports yari imaze imyaka 4 iparitse igiye gusubira mu muhanda.

Shampiyona ya U17 yatangiranye amabombe! APR itsindagira Rayon Sports ibitego 9-1.

Umujejetafaranga Twagirayezu Thaddé niwe watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Kazungu Claver akaba inararibonye mu gusesengura Sports kuri Radio 10 yatandukanye na yo.

Rayon Sports yicaye kumwanya w’icyubahiro nyuma yo gukura amanota mu menyo ya Rubamba.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 07:51:44 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Shampiyona-ya-U17-yatangiranye-amabombe-APR-itsindagira-Rayon-Sports-ibitego-91.php