English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda 5 bakize  virusi ya Marburg, mu gihe ntawahitanwe na yo.

Kuri uyu wa kane Tariki ya 3 Ukwakira, MINISANTE yatangaje ko abantu batanu bari baranduye Virusi ya Marburg bakize, mu gihe abakirimo kwitabwahon’abaganga ari 21.

Abantu bamaze  gusuzumwa iyi virusi ya Marburg ni 1009, harimo 11 bapfuye ndetse na 21 bakirwaye.

Tariki 27 Nzeri 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Iyi virusi ntiyandurira mu mwuka gusa, ahubwo yandura binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi biva mu mubiri w’umuntu uyirwaye.

Mu bimenyetso biranga uburwayi bwa Marburg harimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Mu rwego rwo kuyikumira no kuyirinda, abantu baragirwa inama yo kurangwa n’isuku bakaraba intoki, birinda no kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.

Abaganga n’abakora kwa muganga bagirwa inama yo kwitwararika, kuko mu gihe bikomerekeje n’ibikoresho byakoreshejwe ku barwaye iyo ndwara na byo bibanduza. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yongeraho ko n’umuntu wishwe n’iyi ndwara aba ashobora kwanduza uwamukoraho wese adakoresheje ibikoresho bimurinda mu buryo bwabugenewe.

Umuntu wanduye iyi ndwara aba ashobora kwanduza mu gihe cyose virusi ya Marburg ikimuri mu maraso.

OMS ivuga ko uwanduye iyi ndwara aba ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe kiri hagati y’iminsi 2 na 21.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.

Mu Rwanda 5 bakize virusi ya Marburg, mu gihe ntawahitanwe na yo.

Meteo Rwanda: Hateganyijwe umuyaga ufite ubukana buri hejuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 06:26:00 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-5-bakize--virusi-ya-Marburg-mu-gihe-ntawahitanwe-na-yo.php