Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.
Virusi ya Murburg imaze iminsi 9 igaragaye mu Rwanda, ku geza magingo aya iki cyorerezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 11, 21 bakaba bakiri kwitabwaho naho 5 bamaze ku gikira.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences gikora imiti y’indwara z’ibyorezo bitandukanye cyemereye u Rwanda doze 5000 z’umuti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura virusi ya Murburg.
Ku wa 3 Ukwakira 2024,mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences cyemeye guha u Rwanda impano ya doze 5000.
Yagize ati “Twizeye kuzabona doze ibihumbi bitanu by’umuti wa Remdesivir uzahabwa abarwayi bakeneye ubuvuzi kurusha abandi.”
Yanavuze ko hari ibigo bitandukanye biri mu biganiro n’u Rwanda kugira ngo byihutishe urukingo ku buryo mu minsi mike na rwo ruzatangira gutangwa mu Rwanda.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show