English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego  rwo kurwanya Marburg.

Virusi ya Murburg imaze iminsi 9 igaragaye mu Rwanda, ku geza magingo aya iki cyorerezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 11, 21 bakaba bakiri kwitabwaho naho 5 bamaze ku gikira.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences gikora imiti y’indwara z’ibyorezo bitandukanye cyemereye u Rwanda doze 5000 z’umuti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura virusi ya Murburg.

Ku wa 3 Ukwakira 2024,mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences cyemeye guha u Rwanda impano ya doze 5000.

Yagize ati “Twizeye kuzabona doze ibihumbi bitanu by’umuti wa Remdesivir uzahabwa abarwayi bakeneye ubuvuzi kurusha abandi.”

Yanavuze ko hari ibigo bitandukanye biri mu biganiro n’u Rwanda kugira ngo byihutishe urukingo ku buryo mu minsi mike na rwo ruzatangira gutangwa mu Rwanda.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.

Mu Rwanda 5 bakize virusi ya Marburg, mu gihe ntawahitanwe na yo.

Meteo Rwanda: Hateganyijwe umuyaga ufite ubukana buri hejuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 10:23:20 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Doze-5000-nizo-ikigo-cya-Gilead-Sciences-cyahaye-u-Rwanda-mu-rwego--rwo-kurwanya-Marburg.php